AmakuruAmakuru ashushye

U Rwanda na Zimbabwe byasinye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye

Ku munsi wa mbere w’Ihuriro ry’Ubucuruzi n’Ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu nzego eshanu, aho byitezwe ko azarushaho gutuma birushaho kongera imikoranire.

Aya masezerano yasinyiwe mu nama y’iminsi 3 irimo kubera muri Kigali Convention Centre ikaba yitabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta n’abagize inzego z’abikorera ku mpande zombi.

Inganga z’abikorera na zo zasinyanye amasezerano y’ubufatanye

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB, Zephanie Niyonkuru, yavuze ko isinywa ry’aya masezerano rizateza imbere imikoranire hagati y’ibihugu byombi

Ayo masezerano yasinywe agizwe no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi,

kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere,

guteza imbere ikoranabuhanga ndetse no kwihutisha serivisi za Leta zitangwa binyuze mu ikoranabuhanga,

guteza imbere ubukerarugendo no gutegura inama no gufatanga hagati y’Urugaga rw’Abikorera bo mu Rwanda (PSF) ndetse n’Ishyirahamwe ry’inganda muri Zimbabwe.

Inama y’iri huriro yatangiye kuri uyu munsi, ikazamara iminsi itatu. Byitezwe ko inama y’umwaka utaha izabera muri Zimbabwe, kuko buri gihugu kizajya kiyakira uko umwaka utashye.

U Rwanda rufite Ambasade muri Zimbabwe n’indege yarwo yerekeza i Harare. Ibicuruzwa Zimbabwe yohereje mu Rwanda mu myaka ya 2019-2020 byari bifite agaciro ka miliyoni 15.9 z’amadolari, mu gihe ibyo u Rwanda rwohereje muri icyo gihugu byari bifite agaciro k’ibihumbi 113.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger