AmakuruPolitiki

U Rwanda na RDC byongeye guhurira ku meza y’ibiganiro i Luanda

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatandatu byblongeye guhurira i Luanda muri Angola, mu nama yigaga ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

Ku ruhande rw’u Rwanda iyi nama yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe; mu gihe RDC yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Kayikwamba Wagner.

Iyi nama kandi yanitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Amb. Tete Antonio.

Kugeza ubu ntiharamenyekana ibyemerejwe muri iyi nama.

Inama yo kuri uyu wa Gatandatu ije ikurikira iyo u Rwanda na Congo byahuriyemo ku wa 14 Nzeri 2024.

Ni inama yagombaga kwemerezwamo gahunda zirimo iyo gusenya umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, gusa birangira bidakunze.

Gahunda yo gusenya uyu mutwe yari yarateguriwe i Rubavu mu mpera za Kanama, ubwo abakuriye ubutasi mu bihugu by’u Rwanda, RDC na Angola bahuriraga mu mujyi wa Gisenyi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe amaze igihe asobanura ko gahunda yo gusenya FDLR yishwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC wayiteye utwatsi nyuma yo kubisabwa na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wamuhamagaye kuri telefoni.

Kinshasa ku ruhande rwayo ivuga ko kutemeza iriya gahunda byatewe no kuba u Rwanda rwaranze ko gusenya FDLR bikorerwa icyarimwe no “gucyura ingabo zarwo” bivugwa ko ziri mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger