AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

U Rwanda na Eu byishimiye gahunda y’ubufatanye bw’imyaka itandatu bwarugejeje kuri byinshi

Ku wa Kabiri taliki ya 13 Nyakanga 2021, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana hamwe n’uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’U Burayi Nicola Bellomo, baganiriye ku ntsinzi y’ubutwererane bwaranze impande zombi mu myaka 6 ishize bazahuye amajyambere yo mu cyaro, iteramber ry’urwego rw’ingufu n’imiyoborere myiza, ubucuruzi n’ishoramari.

Mu mwaka wa 2014 ni bwo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watangije gahunda y’imyaka itandatu yunganira gahunda z’iterambere ry’u Rwanda yitwa “National Indicative Programme for Rwanda.”

Muri iyo gahunda yasoje mu mwaka wa 2020, EU yageneye Leta y’u Rwanda miliyoni 350 z’Amayero (arenga miliyari 413 z’amafaranga y’u Rwanda), binyuze mu Kigega cyagenewe gushyigikira iterambere (European Development Fund/EDF).

Ubuyobozi bwa EU mu Rwanda bwashimangiye ko uwo muryango utewe ishema no gukomeza gushyigikira inzego z’ingenzi mu iterambere ry’Igihugu mu yindi myaka itandatu iri imbere kugeza mu mwaka wa 2017.

Mu nzego Bellomo na Minisitiri Dr. Ndagijimana baganiriyeho zizibandwaho harimo urw’uburezi, kongera ubumenyi no guhanga imirimo ku rubyiruko, ubuhinzi n’iterambere ry’imijyi bitabangamiye ibidukikije, politiki n’imiyoborere biganisha ku gushyigikira urwego rw’abikorera.

Izo nzego zemeranyijweho zirimo izikubiye mu cyerekezo cy’u Rwanda cya 2050 na gahunda ya guverinoma y’iterambere NST1.

Biteganyijwe ko ingamba z’Ubutwererane hagati y’u Rwanda na EU zizaba zanogejwe mu byumweru biri imbere zitangire gushyirwa mu bikorwa mu ntangiriro z’umwaka utaha.

 

Minisitiri Dr. Ndagijimana yashimye uburyo ubutwererane hagati y’u Rwanda na EU bwatumye
rugera kuri byinshi mu nzego zirimo ibikorwaremezo, ingufu n’ubwikorezi, no mu buhinzi, akizera ko buzanatuma igihugu kigera ku cyerekezo 2050 no ku ngamba mpinduramatwara zikubiye muri NST1.

Yagize ati: “Twiteguye gukomeza ibiganiro no gufatanya na EU mu guteza imbere inzego z’ingenzi zikubiye mu butwererane, zikaba zitezweho kugira uruhare mu kugera ku ntego za Gahunda ya Guvernimoma y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere (NST1) n’iz’Icyerekezo 2050.”

Ibi biganiro byabaye ku wa Kabiri, nyuma y’aho Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uhaye u Rwanda miliyari 42,5 z’amafaranga muri Kamena 2020, ari na cyo cyari icyiciro cya nyuma cy’ibikorwa by’ubufatanye bwaranze impande zombi mu myaka 6 ishize.

Iyo nkunga yashyizwe mu bikorwa byo guteza imbere ubuhinzi ndetse no guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Bellomo yashimangiye ko ingengo y’imari ya EU yagenewe gushyigikira iterambere ry’u Rwanda yakoreshejwe neza, atanga urugero rw’uburyo ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi mu Gihugu byavuye kuri 28% mu 2015 bikagera kuri 65% uyu munsi.

Mu kuzahura urwego rw’ingufu n’ibikorwa remezo, EU yibanze ku gukusanya no gukwiza mu gihugu amashanyarazi aturuka ku ngufu zisubira, gushyigikira gahunda ya Leta yo gukwiza amashanyarazi, kunoza serivisi z’amashanyarazi no gushyigikira gahunda y’ingufu zituruka ku myanda y’ibimera n’inyamaswa (biomass).

Mu iterambere ry’icyaro n’umutekano w’ibiribwa, EU yibanze ku gutera inkunga ibikorwa bigamije kongera ibiribwa no kurwanya imirire mibi bijyana no gushyigikira urwego rw’ubuhinzi.

Ibyo biza byiyongera ku biganiro bisanzwe bihuza ubuyobozi ku mpande zombi mu rwego rwo gutsura umubano mu bya Politiki, byibanda ku mibereho myiza y’abaturarwanda, uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubutwererane mu Karere.

Mu miyoborere, imibereho myiza n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, EU ishyigikira ibikorwa bigamije gukorera rubanda, gahunda zigamije gusigasira uburenganzira bwa muntu n’ibikorwa bya sosiyete sivile.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger