U Rwanda na DRCongo byungutse umuhuza mushya
Mu gihe João Lourenço, umuhuza hagati ya RDC n’u Rwanda, agomba kwibanda ku mirimo ye mishya y’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe (AU), Denis Sassou Nguesso, ukomeje umubano mwiza na Tshisekedi na Kagame, yavuze ko “yiteguye” kuba umuhuza mu gushaka igisubizo cy’amahoro mu makimbirane hagati y’impande zombi.
Mu guhangana n’akaga k’intambara y’akarere, Perezida wa Congo-Brazzaville yatangaje, mu kiganiro yahaye ku Cyumweru France 24, ko inama hagati ya Félix Tshisekedi wa RDC na Paul Kagame ishobora kugabanya umwuka mubi bityo bikagira uruhare mu kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo, uturere twinshi ubu tugenzurwa n’inyeshyamba za M23.
Perezida Nguesso ushyigikiye ihame ry’“Ibisubizo by’Abanyafurika ku bibazo bya Afurika”, yarwanyije ibihano mpuzamahanga, biteganijwe by’umwihariko n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, ku Rwanda kuko, nk’uko abivuga, “ibihano ntabwo byakemuye ikibazo”.
Ati: “Icy’ingenzi kuri twe ni ugushakisha igisubizo nyacyo ku kibazo.” Akomeza yibutsa ko “Abanyafurika bahoze bazi kwikemurira ibibazo bonyine”.
Nyuma yo guhuza inzira ya Luanda na Nairobi, Sassou ashobora gusimbura Lourenço nk’umuhuza. Mu nama yabo iheruka i Brazzaville hagati muri Mutarama, abaperezida bombi bagaragaje ko bahangayikishijwe cyane no gukomeza imirwano ibera mu burasirazuba bwa DRC, nubwo hagiye hatangazwa ihagarikwa ry’imirwano ndetse haba n’inama zahuje intumwa za DRC n’u Rwanda.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Denis Sassou Nguesso na João Lourenço basabye kandi impande zihanganye gukomeza no gushimangira ibikorwa bifasha ibiganiro ndetse no korohereza no gushyigikira ibikorwa by’abunzi.
Iruhande rw’inama ya AU yabereye i Addis Abeba, abakuru b’ibihugu byombi baraganiriye ku Cyumweru, itariki ya 16 Gashyantare. Kuri uyu munsi, Sassou yashimye Lourenço kuba yaratorewe kuba Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.