Amakuru ashushyePolitiki

U Rwanda na DRC bigiye gufatanya gucukura gazi metane

U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, basinye amasezerano atangiza umushinga wo gucukura Gaz Metane mu kiyaga cya Kivu, ibihugu byombi bihuriraho. Ni ikiyaga kirimo m3 zikabakaba miliyali 65, ariko bisaba ko zicukuranwa ubushishozi kugira ngo zidateza ibibazo abaturage.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali, kuri uyu wa Kane, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’ibidukikije Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya na ho RDC ihagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ingufu Rubens Mikindo MUHIMA.

Aya masezerano akubiyemo ingamba zo gucukura gazi metane mu buryo butazabangamira urusobe rw’ibinyabuzima biri mu mazi, ndetse ubuzima bw’abatuye mu nkengero z’iki kiyaga na bwo bukabungwabungwa.

Iyi ni na yo mpamvu yatumye habaho ubushakashatsi bwimbitse mbere yo gutangira ibikorwa by’ubucukuzi, kuko nk’uko byasobanuwe na Ministiri w’Ibikorwa Remezo, Ambasaderi Claver Gatete, wayoboye iki gikorwa, ngo ikiyaga cya Kivu kirimo m3 zikabakaba miliyali 65 za gazo metane, akaba yibanze ku nyungu ziri mu gucukura neza iyi gaz.

Yagize ati “Hari ama kompanyi azabikora. kandi akazabikora mu buryo bwumvikanweho. Ndabizi murimwe hari bamwe mukoresha gaz mu ngo zanyu ariko iriya gaz ni imvaburayi kandi ikomoka kuri peteroli. Ariko iyi rero yo izaba ari gaz nturel, iyi rero izakoreshwa mu mirimo inyuranye no mu bigo bitandukanye, no mu ngo zacu. Iyi yo rero izaba ikorewe mu Rwanda. Abanye kongo na bo bazabyungukiramo, kuko abatuye mu mijyi ya Goma,Bukavu nabo bazaronka kuri ibyo byiza bivuye mu kiyaga cya Kivu.”

Ku ruhande DRC, Umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’ingufu, Rubens Mikindo Muhima avuga ko bifuza ko uyu mushinga wahita utangira gushyirwa mu bikorwa.

Ati “Tuzafatira amasomo ku Rwanda muri ibi bikorwa. Ariko kandi bigomba guhita bikorwa. Cyane ko twanamaze gusinya. Dutegetswe guhita tubishyira mu bikorwa byihuta kuko mu kiyaga cya Kivu, harimo ibintu byinshi tugomba kurinda. Ku bw’ibyo nta kosa na rimwe twemerewe gukora nta byo gukererwa.”

Mu gihe cy’imyaka irenga itanu, ibihugu byombi byagiye bisinyana amasezerano agamije gucukura iyi gaz methane, gusa gushyira mu bikorwa ibyumvikanyweho bikananirana. Minisitiri w’Iidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya avuga ko kuri iyi nshuro noneho hari icyizere ko bizagenda neza

Yagize ati “Ni byo. Aya masezerano yafashe igihe kugira ngo abe yasinywa. Ariko nyine abantu bari bakitegura, abo hakurya na bo bagishakisha uburyo bakumva neza iby’uyu mushinga wo mu kiyaga cya Kivu, u Rwanda hari aho rwari rugeze mu iterambere ry’uyu mushinga ukorerwa mu kiyaga cya Kivu, aalriko twagombaga kugira ngo abavandimwe bacu bo muri DRC na bo tugendane twoye kubasiga inyuma. Mbere harimo imbogamizi z’imyumvire, ariko ubu ngubu mu mubano mwiza dufitanye n’igihugu cya Kongo, biragaraga ko uretse aya masezerano twagiranye uyu munsi, dufitanye n’andi menshi nk’ay’ubucuruzi na trasnport ku buryo twabyishimira.”

Gusinya aya masezerano bije nyuma y’iminsi itanu itsinda ry’impuguke rihuriweho n’ibihugu byombi rireba ibigomba kugenderwaho ari na ko rivugurura amazeserano yari yarabanje mbere y’aya ariko atarashyizwe mu bikorwa. Iri cukurwa rya gazi metane mu kiyaga cya Kivu, rikaba rizafasha ku ikubitiro abaturage baturiye imipaka ihuza ibihugu byombi, kuko aribbo mbere na mbere bazacanirwa n’amashanyarazi azayikomokaho.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger