AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

U Rwanda na Congo Brazaville byagiranye amasezerano arimo nayo koroshya imigenderanire

Uyu munsi ku wa 24 Ugushyingo 2021, u Rwannda na Congo-Brazaville byagiranye amasezerano y’ubufatanye binyuze muri Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibihugu byombi, akubiyemo ubutwererane mu nzego zinyuranye hakaba harimo n’akuraho viza ku Banyarwanda bajya muri kiriya gihugu.

Igihugu cya Congo Brazzaville kemeye gukuriraho viza Abanyarwanda bagiye mu butumwa bafite impapuro z’akazi ndetse n’abagiyeyo bajyanye pasiporo zisanzwe.

Gusinya amasezerano byakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, ku ruhande rw’ u Rwanda yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta naho ku ruhande rwa Congo Brazaville asinywa na Minisitiri ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga Denis Christel N’guesso.

Minisitiri Dr Vincent Biruta yagize ati: “ Ni amasezerano akomeye azatuma urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu byoroha n’ishoramari rikaba rizoroha kurushaho”.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta asinya amasezerano

Yakomeje asobanura ko hasinywe n’amasezerano y’ ubufatanye mu by’ uburezi ku rwego rwa Kaminuza, ibijyanye n’imitunganyirize y’ubutaka, imiturire, ubufatanye mu iterambere rirambye no kubungabunga amashyamba, guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi no gukomeza kwagura ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere, guteza imbere urubyiruko, siporo n’umuco.

Hari kandi n’amasezerano ajyanye n’uburyo bwiza bwo gusoresha abaturage bari mu mirimo y’ishoramari n’ubucuruzi mu bihugu byombi kugira ngo abasoreshejwe mu gihugu kimwe be kujya bongera gusoreshwa mu kindi mu gihe bafite ishoramari muri ibyo bihugu byiombi; nk’abasoreshejwe mu Rwanda ntibongera gusoreshwa muri Congo-Brazzaville.

Dr Vincent Biruta yavuze ko umubano hagati y’ibihugu byombi uhagaze neza kandi ushingiye ku guteza imbere ubutwererane.

Yagize ati: “ U Rwanda n’igihugu cya Congo-Brazzaville bisanzwe bifitanye umubano mwiza cyane kandi nk’uko bisanzwe mu mibanire y’ibihugu habaho gusurana ku buryo buhoraho ngo ibihugu by’inshuti bisuzume umubano hagati yabyo hakanafatwa ingamba zo kongera kuwuteza imbere”.

Yakomeje avuga ko bagiranye ibiganiro byo kureba ibyagezweho n’ibyanonosorwa mu butwererane hagati y’ibihugu byombyi mu nzego zitandukanye.

Aya masezerano ashyizweho umukono mu nama ya 5 yagombaga kubera muri Congo Brazaviile ariko ntibikunde kubera icyorezo cya COVID-19 bikaba biteganyijwe ko iyi nama izabera mu Rwanda umwaka utaha.

Minisitiri ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga wa Congo Brazza, Denis Christel N’guesso

Twitter
WhatsApp
FbMessenger