AmakuruAmakuru ashushye

U Rwanda na Botswana biyemeje ubufatanye mu kuzamura imibereho myiza y’ abaturage

Ku mugoroba wo ku wa 27 Kamena 2019, nibwo  Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madame we  Jeannette Kagame basoje uruzinduko rw’iminsi ibiri rw’akazi  bagiriraga muri muri Botswana.

Muri uru ruzinduko Perezida Kagame yagaragaje ko ibihugu byombi bisangiye intego yo guharanira iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

 “U Rwanda na Botswana dusangiye intego yo guharanira imibereho myiza n’uburumbuke by’abaturage bacu kandi dushimishijwe no kuba turi hano mu kuzamura ubucuti bwacu n’ubuhahirane bw’ibihugu byombi.”

Uri nirwo ruzinduko rwa mbere yari agiriye muri Botswana, Perezida Kagame yakomeje avuga ko abayobozi b’ibihugu byombi bamaze igihe bakorana mu kureba uko bateza imbere imikoranire mu bintu by’ibanze bizagira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi.

Mu ijambo rye risoza uruzinduko rwe, Perezida Kagame yakomeje agira ati;

“Sinshidikanya ko tuzagera kuri iyi nshingano y’ingezi kuko (ibihugu byombi) twiyemeje guha umuturage icyo tumugomba, gukorera mu mucyo, gusubiza ibijyanye n’ibyo dushinzwe (accountability) no guha abaturage uruhare mu bikorwa bibateza imbere.”

Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byihariye byagarutse ku kunoza umubano hagati yabyo .Perezida Kagame yavuze kandi ko u Rwanda na Botswana ari ibihugu by’ibinyamuryango nyakuri by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bikaba ngo bizakomeza gukorana mu gufatanya n’ibindi bihugu by’uwo muryango mu guteza imbere Afurika.

Yasoje ashimira uburyo we na Madame Jeannette Kagame bakiriwe muri Botswana anizeza ko bazongera kugenderera iki gihugu mu bihe bidatinze.

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Botswana Mokgweetsi Masisi bahagarariye isinywa ry’amasezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Botswana Mokgweetsi Masisi

Perezida Paul Kagame na Madamu we basuye ibikorwa bitandukanye birimo  ikigo gikora ibijyanye n’ubworozi butanga inyama cya FeedMaster Botswana, aho yamurikiwe imikorere n’uburyo bwo kwita ku matungo mbere yo kuyabyaza inyama zoherezwa mu mahanga , ndetse bakirwa ku meza na Perezida Mokgweetsi Masisi.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari kumwe na Perezida Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi na Madamu Neo Masisi mu Mujyi wa Gaborone

Madamu Jeannette Kagame na Madamu Neo Masisi baganira n’urubyiruko rurimo guhabwa ubuvuzi muri Botswana-Baylor Children’s Clinical Centre of Excellence
Perezida Paul Kagame na Perezida Dr Mokgweetsi Masisi bahuza ibirahuri mu isangira ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane

Abashyitsi bitabiriye isangira ubwo bakirwaga na Perezida Dr Mokgweetsi Masisi na Madamu Neo Masisi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger