AmakuruAmakuru ashushyeIkoranabuhanga

U Rwanda mu bihugu 5 byahize ibindi mu kurinda mutekano w’ikoranabuhanga

Raporo y’umwaka wa 2024 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho, ITU ku bijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga, igaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu 5 muri Afurika bihiga ibindi mu gushyiraho amategeko no gushora imari kuburyo buhagije mu kubungabunga umutekano w’ikoranabuhanga.

Muri rusange u Rwanda rwagize amanota 98% rukaba ruri mu bihugu bifite amanota ari hagati ya 95% n’i 100% mu bijyanye no kubungabunga umutekano w’ikoranabuhanga aho ku rwego rw’Isi ruza ku mwanya wa 46.

Raporo ya 5 y’Umuryango Mpuzamhanga w’Itumanaho, Cyber Index Report 2024 yakozwe hashingiwe ku nkingi 5 ku bijyanye n’amategeko mu by’ikoranabuhanga,  u Rwanda rwabonye amanota 20 kuri 20, mu byerekeye tekiniki mu by’ikoranabuhanga.

Iki gihugu cyagize 18.98 kuri 20, mu gukorera hamwe u Rwanda rwagize amanota 19.34 kuri 20, kongera ubushobozi rugira 19.76 kuri 20, naho ku nkingi y’ubufatanye mpuzamahanga mu by’ikoranabuhanga iyi raporo igaragaza ko u Rwanda rwujuje kuko rwagize 20 kuri 20.

Aimable Kimenyi, Rwiyemezamirimo watangije ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga, Algorithm Inc yemeza ko ishusho nk’iyi iha icyizere abifuza gushora imari mu gihugu.

Ghana, Kenya, ibirwa bya Maurice, u Rwanda na Tanzania nibyo bihugu byo kuri uyu mugabane wa Afurika biri mu itsinda ry’ibihugu 46 ku Isi bifite amanota ari hagati ya 95% n’100%.

Mu itsinda rya nyuma ry’ibihugu 15 bifite amanota ari hagati ya 0-20% harimo Afghanistan, u Burundi, Eriterea, Centrafrique, Guinea Bissau n’ibindi.

Impuguke mu by’imikorere y’ibigo by’imari n’amategeko, Valence Rukesha avuga ko abagaba ibitero mu by’ikoranabuhanga akenshi baba bagambiriye kwiba imitungo n’imari.

Raporo nk’iyi yasohotse muri 2022 yari yashyize u Rwanda ku mwanya wa 7 mu bihugu 10 byo muri Afurika mu bwirinzi bw’ibitero bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ku manota 79.95% bikaba bivuze ko ukurikije raporo ya 2024 u Rwanda rwiyongereyeho amanota akabakaba 20%.

Ikinyamakuru mpuzamahanga, Cybercrime Magazine kivuga ko ibitero by’ikoranabuhanga bizahombya isi miliyari ibihumbi 9.5 z’Amadorari muri uyu mwaka wa 2024.

Ndetse biteganyijwe ko ku rwego rw’Isi, ibihombo nk’ibi bizazamuka ku kigero cya 15% bikagera kuri miliyari ibihumbi 10.5 muri 2025 bivuye kuri miliyari ibihumbi 3 by’ibyo bihombo isi yagiye iterwa n’ibi bitero by’ikoranabuhanga muri 2015.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger