AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

U Rwanda mu bihugu 30 bya mbere ku Isi mu koroshya ishoramari

U Rwanda  nicyo gihugu cyo nyine kiri mu nzira y’amajyambere kiza mu bihugu 30 bya mbere ku Isi byoroshya ishororamari. Uru rutonde rwasohotse muri raporo ya banki y’Isi yerekana uko ibihugu bikurikirana mu korohereza abashoramari u Rwanda ruza ku mwanya wa 29.

Mu bijyanye no koroshya ishoramari u Rwanda rwavuye ku mwanya wa 41  rwariruriho umwaka ushize. Ku rwego rw’ Afurika ruza ku mwanya wa 2 nyuma y’Ibirwa bya Maurice (Iles Maurices)  biza ku mwanya wa mbere muri Afurika na 20 ku Isi.

Minisitiri w’ ibikorwa remezo Amb. Claver Gatete yavuze ko ibi bigaragaza intumbero igihugu gifite mukuzamura ubukungu bwacyo no guhindura imibereho y’abagituye “Twatangiye mu 2008 turi ku mwanya wa 150 mu bihugu 185 kuva icyo gihe reero kugeza aho tugeze uyu munsi ku mwanya wa 29 ni ikigaragaza ko tumaze gutera intabwe ikomeye cyane, turi aba kabiri muri Afurika , biragaragara ko uko tugenda tuborohereza  ninako ishoramari rigenda ryiyongera , ibi ntakuntu tutabyishimira.”

Mu bihugu 30 ku Isi mukoroshya ishoramari usanga mu mafaranga nibura buri muturage yinjiza abarirwa mu bihumbi 12 by’amadorali y’Amerika ni ukuvuga arenga miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda, gusa imibare igaragaza ko buri munyarwanda yinjiza amadorali y’Amerika 720 ku kwezi.

Iyi raporo igaragaza ko Ibirwa bya Maurice (Iles Maurices) biza ku mwanya wa 20 ku Isi n’uwa mbere muri Afurika ifite amanota 79,58 % ikaba ikurikirwa n’u Rwanda rufite amanota 77,88%. Igihugu nka Kenya kiza ku mwanya wa 3 muri Afurika  na 61 ku Isi aho gifite amanota 70,31%.

Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Uganda iri ku mwanya wa 127 ku Isi , Tanzania yo iri ku mwanya wa 144,  u Burundi buri ku mwanya  168  ku Isi.

Muri rusange ibihugu biza imbere mu koroshya ishoramari ku Isi ni Novelle Zelande, Singapore na Danmark , Ibihugu nka Somalia, Eritrea na Venezuela nibyo biza mu myanya ya nyuma.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger