U Rwanda mu bihugu 15 by’Afurika bikeneye amafaranga yo kuzahura ubukungu bwabyo
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko iri mu bihugu bikeneye amafaranga yo kuyifasha kuzahura ubukungu bwayo bwagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi, ibi bikaba byaramenyekanye mu nama yabaye ejo kuwa gatanu tariki ya 16 Nyakanga 2021 yahuje abakuru b’ibihugu by’Afurika bagera kuri 15.
Iyi nama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera kwirinda icyorezo cya Coronavirus yahuje ubuyobozi bwa Banki y’Isi ndetse n’abakuru b’ibihugu 15 by’Afurika harimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, aho abo bakuru b’ibihugu bose bavuze ko hakenewe miliyari 100$ yo gufasha ibihugu byabo kuzahura ubukungu bwazahajwe n’ingaruka za COVID-19.
Leta y’u Rwanda yagaragaje ko yagize ingaruka mu bukungu cyane, ibyoherezwa hanze byabaye bicyeya ndetse n’ibyinjira mu gihugu biragabanuka bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyakomeje gukaza umurego ndetse n’ubukungu imbere mu gihugu bugerwaho n’ingaruka z’iki cyorezo mu buryo bukomeye cyane.
Nkuko abayobozi bakuru b’ibi bihugu bigera kuri 15 babyemeranije, Amafaranga bifuza ko bahabwa nayo kubafasha kuzahura ubukungu bw’ibihugu byabo ndetse bakaba basabye ubuyobozi bwa Banki y’Isi ko bazayishyura ku nyungu ya zero cyangwa inyungu nkeya cyane.
Umuyobozi muri Banki y’Isi ushinzwe ibikorwa witwa Axel Van Trotsenburg avuga ko Banki y’Isi izafasha Afurika kwigobotora ingaruka za kiriya cyorezo kandi ko hari gahunda yo kuzayifasha gukingira abaturage bangana na 60% bitarenze umwaka utaha, aho kuri ubu 1% by’abaturage batuye umugabane w’Afurika aribo bamaze gukingirwa icyorezo cya Coronavirus.
Bikaba biteganiijwe ko ariya mafaranga agera kuri miliyari 100$ azatangwa binyuze mu Kigega giharanira iterambere mpuzamahanga kitwa International Development Association (IDA).
Abatabiriye iriya nama bose bakaba bashyize hanze itangazo rusange bise rusange bise Abidjan Declaration.
Yanditswe na Hirwa Junior