U Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu koroshya ubucuruzi
U Rwanda rwagumye ku mwanya wa kabiri muri Afurika nk’ahantu byoroshye gukorera ubucuruzi ruba n’urwa 38 ku Isi, nk’uko Raporo ya Banki y’Isi izwi nka Doing Business Report 2020 ibigaragaza.
Iyi raporo igaragaza isesengura ryakozwe na Banki y’Isi ku bihugu 130, ireba ibipimo icumi mu bigenga ubucuruzi mu gihugu.
U Rwanda rwaje ku mwanya wa Kabiri nyuma y’Ibirwa bya Maurice biri ku mwanya wa mbere, ndetse ruguma ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba. Ni nacyo gihugu cyonyine gifite ubukungu buciriritse cyaje muri 50 bya mbere ku Isi.
Iyi raporo ireba uburyo bwo gutangira ubucuruzi, kubona ibyangombwa byo kubaka, kubona amashanyarazi, kwandikisha umutungo, kubona inguzanyo, kwishyura imisoro, ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ibijyanye n’iyubahirizwa ry’amasezerano, kurengera abashoramari bato no gukemura ibibazo bijyanye n’ibihombo.
Iyi raporo ya 2020 igaragaza ko u Rwanda rwasubiye inyuma imyaka icyenda ugereranyije n’iy’umwaka ushize kuko bwo rwari ku mwanya wa 29 none rukaba rwageze ku wa 38. Imwe mu mpamvu isobanurwa yatumye rusubira inyuma ni uko Banki y’Isi yahinduye uburyo yakoreshaga muri iri genzura.
Uburyo bushya bwakoreshejwe bureba ku rwego rw’isoko ry’imari n’imigabane, aho ryashyizwe mu bijyanye no kurengera abashoramari bato muri Mutarama uyu mwaka. Banki y’Isi isobanura ko kugira ngo ubukungu bugaragare nk’ubufite isoko ry’imari n’imigabane rikora, hagomba kugaragazwa nibura ibigo icumi bicuruza ku isoko ry’imari.