AmakuruAmakuru ashushye

U Rwanda ku mwanya wa 2 ku isi mu bihugu bifite intumwa nyinshi mu bikorwa byo kugarura amahoro

Igisirikare cy’u Rwanda RDF na Polisi y’igihugu byashyizwe ku mwanya wa kabiri ku isi ku rutonde rw’ibihugu bifite ingabo nyinshi ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Muri rusange igisirikare cy’u Rwanda RDF kibungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye byo ku isi, harimo Centrafrique, Darfur muri Sudan na Sudani y’Epfo. Polisi y’u Rwanda yo ibungabunga amahoro mu bihugu bya Mali na Haiti muri Amerika yo hagati.

Igihugu cya Ethiopia ni cyo kiza ku mwanya wa mbere ku isi mu gutanga umusanzu munini mu bikorwa byo kugarura amahoro ku isi aho gifiteyo intumwa 8,335 zirimo abagabo 7,735 n’abagore 600.

U Rwanda rwa kabiri rufite intumwa ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro zingana na 7,112 zirimo abagabo 6,722 n’abagore 166.

Ku mwanya wa 3 kuri uru rutonde hagaragara igihugu cya Bangladesh gifite intumwa 6,699 mu gihe igihugu cy’Ubuhinde ari cyo kiza ku mwanya wa kane kuri runo rutonde.

Urutonde rw’uko ibihugu bikurikirana mu gutanga umusanzu mu bikorwa byo kugarura amahoro.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger