U Rwanda imbere ku rutonde rw’ibihugu bigendera ku mategeko
Umuryango World Justice Project washyize u Rwanda ku mwanya wa 37 ku Isi, mu kubaka igihugu kigendera ku mategeko ndetse no ku mwanya wa kabiri muri Afurika.
Muri Raporo yawo ngarukamwaka, World Justice Project Rule of Law Index 2020, uyu muryango warebye kuri politiki za leta zireba abaturage nk’uburyo abaturage boroherezwa igihe bagannye inkiko, uko ibyaha birwanywa, uko amategeko igihugu kigenderaho ameze n’uburyo bw’ishyirwa mu bikorwa rya politiki zijyanye n’amategeko.
Raporo yakozwe igamije kureba inyungu abaturage bavana mu mategeko igihugu kigenderaho n’uburyo ayo mategeko yifashishwa mu kubarengera.
Ntabwo iyi raporo ireba uburyo amategeko yubahirizwa mu nkiko gusa ahubwo igera no mu bundi buzima bw’igihugu nko mu bucuruzi, ubuzima, mu mirimo ya Leta n’ibindi.
Mu byarebweho kandi harimo uburyo amategeko yubahirizwa haba muri Guverinoma no mu bikorera, uko amategeko akoze n’uko amenyekanishwa, uko amategeko agezwa ku baturage, uko ubutabera butangwa hifashishijwe ayo mategeko.
Ku mugabane wa Afurika u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri nyuma ya Namibia iri ku mwanya wa 35 ku Isi. Ibirwa bya Maurice nibyo biza ku mwanya wa gatatu muri Afurika, bikaba ku mwanya wa 38 kuri raporo rusange. Botswana iri ku mwanya wa 43 naho Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa 45.
U Rwanda rwagize amanota ku ngingo zirimo uburyo abagize Guverinoma n’abayobozi muri rusange bubahiriza amategeko n’uko bafatwa iyo bayahutaje, kurwanya ruswa, uko abayobozi babazwa ibyo bakora n’uko begera abaturage n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo yavuze ko iyo raporo yabahaye umukoro wo gukomeza gukora neza.
Abinyujije kuri Twitter yagize ati “Twishimiye ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa 37 mu bihugu 128 ku Isi, rukaba urwa kabiri muri Afurika […] Ni ugukomeza uwo muhate ku rwego rw’ubutabera mu nshingano zarwo zo gutuma amategeko yubahirizwa.”
Raporo ya World Justice Project igaragaza ko Denmark ari cyo gihugu cya mbere mu kugendera ku mategeko ku Isi aho gifite amanota 0.90 (amanota ari hagati ya 0-1, rimwe niyo menshi). Ikurikirwa na Norvège, Finland, Suède, n’u Buholandi.
Ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri ku mwanya wa 21, u Bwongereza ku mwanya wa 13, u Bufaransa ku mwanya wa 20.
Igihugu kiri ku mwanya wa nyuma ku Isi ni Venezuela kibanzirizwa na Cambodia na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.