AmakuruPolitiki

U Bwongereza bwemeje gukomeza guha u Rwanda amafaranga azifashishwa mu kwakira abimukira

Guverinoma y’u Bwongereza yiyemeje gukomeza guha u Rwanda amafaranga azafasha mu bikorwa byo kwakira abimukira, aho ndetse bivugwa ko imaze kuruha asaga miliyoni 140£ muri iyi gahunda.

Umwe mu bakozi ba Minisiteri y’Umutekano mu Bwongereza, Sir Matthew Rycroft, yatangaje ko igihugu cye gikomeje gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, ari nayo mpamvu kiruha amafaranga agamije kwitegura iyo gahunda.

Yabibwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Umutekano, aho yavuze ko hari amafaranga yandi azahabwa u Rwanda, gusa ntiyasobanura umubare wayo kuko ngo Abaminisitiri bavuze ko ingano yayo itazatangazwa nibura mu mpeshyi itaha.

Iki kiganiro n’abadepite cyatangiye uwo mukozi abazwa niba Guverinoma y’u Rwanda yarakiriye amafaranga arenga miliyoni 140£ yo gutunganya ibikorwaremezo n’izindi gahunda zijyanye n’abimukira.

Sir Matthew yasubije ko “hari n’andi mafaranga atangwa buri mwaka” ariko ko “ba minisitiri banzuye ko bazajya batanga amakuru ajyanye nayo rimwe mu mwaka”.

Yavuze ko miliyoni 140£ zari zigenewe umwaka w’ingengo y’imari wa 2022/23, ko ibijyanye n’umwaka wa 2023/24 bizatangazwa muri raporo y’umwaka utaha izatangazwa mu mpeshyi.

Sir Matthew yavuze ko ari umwanzuro wafashwe ko buri mwaka, inteko izajya ihabwa amakuru ajyanye n’iyi gahunda.

Gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda iherutse kuburizwamo n’Urukiko rw’Ikirenga, ariko Guverinoma y’u Bwongereza, yiyemeje kuvugurura amasezerano yari yaragiranye n’u Rwanda mu gusubiza impungenge z’urukiko.

Matthew yabwiye Abadepite ko hari intumwa z’u Bwongereza “ziri mu Rwanda ubu tuvugana” kandi ko “ziri kunoza bwa nyuma” amasezerano mashya.

Gusa yavuze ko atazi umubare w’abakozi ba Minisiteri y’Umutekano bari gukora kuri aya masezerano kuko bafite n’akandi kazi baba basanzwe bakora.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger