AmakuruPolitiki

U Burundi bwavuze impamvu bwihutiye gufunga umupaka n’u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi,Albert SHINGIRO,yatangaje ko u Burundi bwigenga ndetse ko ntawe bureberaho mu gufata ibyemezo ariyo mpamvu bwahisemo gufunga imipaka n’u Rwanda nyamara RDC imaze igihe ishinja u Rwanda gukorana na M23 yo yaritonze.

Ubwo Minisitiri Shingiro yari yasuye inteko ishinga amategeko kuri uyu wa 12/01/2024,Umudepite witwa Gikeke Pascal yamubajije impamvu leta y’u Burundi yihutiye gufunga imipaka iyihuza n’u Rwanda nyamara igihugu cya RDC kimaze igihe mu matati n’u Rwanda cyaritonze kubikora na nubu.

Minisitiri Shingiroyagize ati “Igihugu cyose gifite ubwigenge n’uburyo gikoramo,gishyiraho gahunda.Ntawe uzi impamvu RDC itarafunga imipaka kuko ntitubabaza impamvu batarayifunga.

Ubwigenge bwacu rero,leta ifata imyanzuro izi na ziriya.Si kuri ibi by’imipaka gusa kuko n’izijyanye n’ububanyi n’amahanga,buri gihugu cyose gikoresha ubwigenge.Nicyo kintu gikuru ibihugu byose bigenderaho.

Ntawe uzakubaza ngo kuki wakoze iki cyangwa kiriya,wafunze wafunguye.Si ngombwa kwisobanura kuko bwanacya wanafunguye.”

Uyu yakomeje avuga ko nta mvura idahita,ibi bazo biri hagati y’ibihugu bishobora gukemuka ejo cyangwa ejobundi,have akazuba keza hanyuma umubano wongere ube mwiza.”

Tariki ya 11 Mutarama 2024 ni bwo u Burundi bwafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda.

Intandaro y’iki cyemezo kuri iyi nshuro yegetswe ku Mutwe wa RED Tabara urwanya Ubutegetsi bwa Gen Ndayishimiye uherutse kugaba igitero ku gihugu cye unyuze ku Mupaka wa Gatumba, “ukica abasivili 22”, u Burundi bwavuze ko cyatijwe umurindi n’u Rwanda, icyakora rwo rukabyamaganira kure, rugaragaza ko nta shingiro bifite, cyane ko n’ibice wanyuzemo ntaho bihuriye narwo.

Ikindi ni uko Perezida Ndayishimiye aherutse kuvuga ko igihugu cye gishaka abahungiye mu Rwanda nyuma yo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015, nyamara rwo ntirubatange, abaturage bahahiranaga bakaba ibitambo, rwo rukagaragaza ko kwaba ari uguhonyora amategeko mpuzamahanga nkana.

Umupaka wa Nemba ukora ku Karere ka Bugesera no kuri Komine Busoni mu Burundi, wanyuragaho urujya n’uruza rwabaturage baba abava mu Rwanda bajya mu Burundi ndetse n’abavayo ku buryo ku kwezi hanyura abari hagati y’ibihumbi 18 na 24 bigaterwa n’iminsi kuko hari na za bisi zavaga mu Burundi zijya Uganda zinyuze mu Rwanda.

Uyu mupaka kandi unyurwaho n’amakamyo arenga 50 mu kwezi atwara ibicuruzwa cyane cyane bijya muri Uganda, nyuma y’umwaka umwe yongeye gufungurwa, ibintu byari bitangiye kujya mu buryo.
Kuri ubu ibintu byasubiye irudubi kuko uhageze asanga hamuhamagara.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger