AmakuruAmakuru ashushye

U Burundi bwashyikirije u Rwanda abari barahungiyeyo batinya kwikingiza COVID-19

Leta y’u Burundi yashyikirije u Rwanda abaturage barwo 9 barimo 8 bari barahunze ikingirwa ry’icyorezo cya Covid-19 bavuga ko rikorwa ku ngufu, hamwe n’uwari warahungukanye n’impunzi z’Abarundi abeshya ko ari Umurundi.

Aba bahunze urukingo barimo abakuze batanu n’abana 3 bari bamaze icyumweru kirenga bahungiye muri Komini Bugabira iri mu Ntara ya Kirundo bari bacumbikiwemo kuva bafatwa bamaze kwambuka uruzi rw’Akanyaru.

Ubuyobozi bw’intara ya Kirundo bwabashyikirije ubw’u Rwanda bwari buherekejwe n’abashinzwe umutekano bubanyujije ku kiraro cy’Akanyaru, ku rubibi rutandukanya ibihugu byombi.

Bwemeza ko aba Banyarwanda bakiriwe neza, gusa ikinyamakuru RT Isanganiro kivuga ko bagiye batabishaka, ngo bavugaga ko bahatirijwe kuko batemera gukingirwa. Ariko ngo bwanabamaze impungenge ko batazakingirwa batabishaka.

Aba Banyarwanda bageze mu Burundi barimo abitwaje Bibiliya bavugaga ko aho guterwa uru rukingo bavuga ko ari urwa Anti-Kristo bakwemera bagapfa.

Bari barasabwe gutaha barabyanga, biba ngombwa ko abayobozi bahagarariye ibihugu byombi baganira kuri iki kibazo, bareba niba babacyura.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger