AmakuruPolitiki

U Burundi buhagaze imbere y’ibindi bihugu 10 bikennye ku Isi

Igihugu cy’u Burundi gikomeje kwisanga aho umwanzi ashaka kuko kugeza uyu munsi wa none kiri mu bihugu bihagaze neza mu bukene,kigahagarara nabi mu bukungu.

Iki gihugu kirimbere y’ibindi byose mu kugira ubukene bw’injyana muntu nk’uko urutonde rukurikura rubigaragaza.

1.Burundi : Iki gihugu kiri muri Afurika y’Uburasirazuba, ni cyo gihugu gisa n’ikiri mu bukene bukabije cyane. Guhora mu ntambara z’urudaca ndetse rimwe na rimwe ubuyobozi ntibushyire imbere icyateza imbere igihugu, ni bimwe mu bibazo by’ingenzi byibasiye iki gihugu. Abaturage benshi ba Burundi baracyari mu bukene bukabije, ahanini bitewe n’ubuhinzi bwabo budatanga umusaruro uhagije.

Abenshi mu Barundi bashinje ubuyobozi bukuru bw’igihugu kwiharira imitungo n’ubucuruzi aho guha amahirwe abaturage ba rubanda rugufi badafite imirimo ya leta ngo nabo bakore biteze imbere.

Bavuga ko ugerageje gucuruza bo bita kudandaza, yakwa ruswa yo kumwemerera kugira imikorere no gucibwa imisoro iremereye, kimwe mu bica intege abashoramari batandukanye u Burundi bugahora ari bwa bundi.

2. Sudani y’Epfo: Iki gihugu kiri mu Majyepfo ya Sudani, ni igihugu gifite ubukungu butifashe neza. Intambara zakomeje kuba muri iki gihugu kuva cyabona ubwigenge mu 2011 zagize ingaruka zikomeye ku bukungu bwacyo, bigatuma igihugu kiba mu bikennye cyane.

3. Malawi : Malawi iri muri Afurika yo Hagati, ni igihugu gifite ubukungu bwifashe nabi cyane. Abaturage bacyo benshi bakora mu buhinzi, ariko kubera ubutaka butanga umusaruro muke, ubukungu bw’iki gihugu buracyari hasi cyane.

4. Repubulika ya Centrafurika :Repubulika ya Centrafurika, iri muri Afurika yo Hagati, nayo iri mu bikennye cyane. Intambara zakomeje kuba muri iki gihugu zatumye ubukungu buhanuka, kandi bikaba byaranatumye imitangire ya serivisi zibanze nk’ubuvuzi n’uburezi ibura.

5. Niger : Niger, iri mu Majyaruguru ya Afurika, gifite ubukungu butifashe neza cyane. Kubera imyigaragambyo idahwema n’ibibazo by’umutekano, iki gihugu cyahuye n’ibibazo bikomeye by’iterambere ry’ubukungu, bigatuma igihugu gikomeza kuba mu bukene bukabije.

6. Mozambique: Mozambique, iri muri Afurika y’Amajyepfo, gifite ubukungu butifashe neza cyane. Iki gihugu cyahuye n’intambara nyinshi ndetse n’ibiza bikomeye, bikaba byaragize ingaruka mbi ku bukungu bwacyo.

7. Liberia : Liberia, iri muri Afurika y’Uburengerazuba, ni igihugu cyahungabanye cyane mu myaka myinshi ishize kubera intambara n’ibiza. Ibi byatumye ubukungu bw’iki gihugu buhura n’ibibazo bikomeye bigatuma abaturage bacyo baba mu bukene bukabije.

8. Madagaskar : Madagaskar, iri mu Nyanja y’Ubuhinde hafi y’Afurika y’Amajyepfo, ni igihugu gifite ubukungu butifashe neza. Iki gihugu cyahuye n’ibiza byinshi nk’imiyaga mibi, bigatuma iterambere ry’ubukungu rwacyo ritagenda neza.

9. Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) :RDC, iri muri Afurika yo Hagati, ni igihugu gifite ubukungu butifashe neza cyane. Intambara, amakimbirane n’ibibazo by’umutekano byabaye muri iki gihugu byatumye ubukungu bwacyo buterimbere. Gusa iki gihugu nubwo kiri muri ibi bihugu, suko imigi yacyo icyennye, cyangwa se ngo kibe kidafite ubutunzi. Iki gihugu kiri mu bifite ubutunzi bwinshi ariko kikaba gifite abaturage babayeho nabi kurusha ahandi kubera inambara n’umutekano mucye.

10. Yemen Yemen, iri mu Majyepfo ya Aziya, gifite ubukungu butifashe neza cyane. Intambara n’ubutaka bw’ubutayu byatumye iki gihugu gikomeza kuba mu bukene bukabije, kandi abaturage benshi bahura n’ibibazo by’ibiribwa n’ubuvuzi.

Bimwe muri ibi bihugu si uko bicyennye cyane ahubwo imibereho y’abaturage babituye iragoye cyane bitewe n’ibibazo by’umutekano, serivice z’ibanze mbi, nk’ubuvuzi, uburezi, n’izindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger