U Bufaransa bwababaje u Bubiligi, bugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Nations League
U Bufaransa bwakoreye ibitangaza ku Bubiligi byari byahuriye mu mukino w’ishiraniro
Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ‘Les Bleus’, yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Nations League nyuma yo gukora ibitangaza igastinda u Bubiligi ibitego 3-2.
Ni ibitego iyi kipe y’umutoza Didier Deschamps yatsinze iturutse inyuma, dore ko igice cya mbere cy’uyu mukino wabereye i Turin mu Butaliyani cyarangiye u Bubiligi buri imbere n’ibitego 2-0.
Yannick Ferreira Carasco ni we wabanje gufungura amazamu ku munota wa 37, nyuma yo gucenga ba myugariro b’u Bufaransa akarekura ishoti ryaruhukiye mu ncundura.
Romelu Lukaku yatsindiye u Bubiligi igitego cya kabiri cyo ku munota wa 40 w’umukino, nyuma yo gusiga Lucas Hérnandez agatereka umupira mu gisenge cy’izamu.
Amashoti akomeye ya Kevin de Bruyne na Kapiteni Eden Hazard yakuwemo n’umunyezamu Hugo Loris yashoboraga kubona u Bubiligi bwakinnye neza igice cya mbere bushobora kubona ibindi bitego.
Igice cya kabiri hafi ya cyose cyihariwe n’ikipe y’u Bufaransa, birangira yigaranzuye u Bubiligi.
Bigitangira Karim Benzema yagabanyije umwenda ku munota wa 62 w’umukino, ku mupira yatereye mu kavuyo birangira uruhukiye mu izamu rya Thibaut Courtois.
Byari nyuma y’uko we na bagenzi be bari bagiye bakomanga ku izamu ry’u Bubiligi ari na ko bahusha uburyo butandukanye, burimo n’ubwo ku munota wa 59 bwa Antoine Griezmann wananiwe gushyira mu izamu umupira yari ahawe na Kylian Mbappé.
Uyu Mbappé wari wagoye ba myugariro b’u Bubiligi yishyuriye u Bufaransa ku munota wa 69 w’umukino kuri penaliti. Ni nyuma y’ikosa Youli Tielemans yari akoreye kuri Antoine Griezmann mu rubuga rw’amahina bikaba ngombwa ko hiyambazwa VAR.
Nyuma yo gusatirana gukomeye hagati y’amakipe yombi, u Bufaransa bwabonye intsinzi ku munota wa 90 w’umukino binyuze ku ishoti riremereye Théo Hérnandez yarekuye bikarangira umupira uruhukiye mu izamu.
Mbere y’aho gato Romelu Lukaku yari yatekereje ko yongeye gufata u Bubiligi nyuma yo gutereka mu izamu umupira yari ahinduriwe na Carasco, gusa VAR yiyambajwe yemeza ko hari habanje kubaho kurarira.
U Bufaransa buzahurira ku mukino wa nyuma wa UEFA Nations League na Espagne yo yabigezeho itsinze u Butaliyani ibitego 2-1.