AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

“UBufaransa bufite inshingano yo guhangana n’amateka yabwo kurusha u Rwanda”: Louise Mushikiwabo

Mu kiganiro kizwi ku izina rya Internationales, cyabaye ku italiki ya 29 Ukwakira, cyahuje Minisitiri Louise Mushikiwabo n’abanyamakuru batatu bakorera ibitangazamakuru byo mu Bufaransa, kikaba cyaribanze ku mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa utifashe neza muri iki gihe.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yasubije ibibazo yabazwaga n’abanyamakuru batatu barimo uwitwa Christophe Ayad wa Le Monde, Françoise Joli wa TV5 Monde ndetse na Sophie Malibeaux ukorera Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa(RFI).

Iki kiganiro kikaba cyaragarutse ku mubano utameze neza hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa, nyuma yaho igihugu cy’Ubufaransa gihamagaje umwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda, ku kibazo cy’ihanurwa ry’indege ya Juvenal Habyarimana wari umukuru w’igihugu cy’u Rwanda mu 1994, ibi byakurikiwe n’igikorwa cyo gukura ambasaderi w’u Rwanda ku butaka bw’Ubufaransa.

                      Emmanuel Macron agomba guhangana n’amateka y’igihugu cye./ Ifoto: Internet

Kugeza ubu Ubufaransa ntiburerura ngo bwemere uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, Mushikiwabo yabigarutseho avuga ko nubwo bimeze bityo hari icyizere ko buzasobanukirwa uruhare rwabwo.

Icyo kizere Minisitiri Mushikiwabo agishingira ku kuba mu kwezi kwa Gashyantare 2010, mu ruzinduko yagiriye hano mu Rwanda, Nicolas Sarkozy wayoboraga Ubufaransa yagerageje gusaba imbabazi kubw’amakosa n’ubuhumyi byaranze Ubufaransa mu gihe cya Jenoside. Mushikiwabo yongeyeho ko Ubufaransa bufite inshingano yo guhangana n’amateka yabwo kurusha u Rwanda.

Yagize ati: “ Gufasha, kugira uruhare ruziguye mu buryo bumwe cyangwa ubundi muri Jenoside ntabwo byakwitwa ubuhumyi. Wenda ndi umudipolomate nzi ko hari uburyo bwo guhindura ururimi bujya bubaho, ariko u Bufaransa bufite inshingano yo guhangana n’amateka yabwo kurusha u Rwanda. Ariko twizeye ko igihe kizagera, kandi wenda kiri hafi ko u Bufaransa buzemera uruhare rwabwo rubi bwagize muri Jenoside.”

Kuva Emmanuel Macron yarahirira kuyobora u Bufaransa muri Gicurasi uyu mwaka, nta kidasanzwe kirahinduka mu mibanire y’ibihugu byombi, ariko ubwo yahuriraga na Perezida Kagame mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye muri Nzeri bagaze bimwe baganira.

Mushikiwabo yasobanuye ko Perezida Kagame yashimye ibiganiro yagiranye na Macron kuko yamugaragarije ko u Bufaransa bushaka kuvugurura umubano mwiza n’u Rwanda.

Yongeye ho ko inzira ikiri ndende, kandi bishoboka ko Perezida ashobora kugira ubushake bushoboka ku isi ariko akisanga afite umutwaro munini umurenze.

Ahandi hashingirwa icyizere cy’umubano uzira agatotsi, nuko umujyanama mu bya dipolomasi wa Emmanuel Macron, Philippe Etienne ari mu batumye Nicolas Sarkozy agerageza kwiyegereza u Rwanda ubwo yayoboraga Ubufaransa. Ikindi nuko mu bantu be ba hafi no muri guverinoma ye nta wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Source: Igihe.com

Twitter
WhatsApp
FbMessenger