U Bubiligi bwateye utwatsi ibyo kohereza ingabo zirenga 400 muri Congo
Leta y’u Bubiligi yahakanye amakuru avuga ko iki gihugu cyaba giherutse kohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abakomando bo guha gufasha ingabo z’iki gihugu mu rugamba zihanganyemo n’umutwe wa M23.
Iby’aya makuru byaherukaga gutangazwa n’urubuga The Great Lakes Eye ruvuga ko ku wa 17 Werurwe ari bwo u Bubiligi bwohereje muri Congo abakomando babarirwa hagati ya 300 na 400 ndetse n’ibifaru.
Aba bakomando bivugwa ko bari i Kindu ho mu ntara ya Maniema, byavuzwe ko mu nshingano bafite harimo guha imyitozo Brigade ya 31 y’Ingabo za RDC ishinzwe gutabara aho rukomeye, ndetse no gufatanya n’ihuriro ry’ingabo za Leta kurwanya M23.
Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi akanaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Maxime Prevot, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko amakuru avuga ko igihugu cye cyohereje ingabo muri Congo ari ibinyoma.
Umukuru wa dipolomasi y’u Bubiligi icyakora yemeye ko hari abasirikare batandatu b’Ababiligi bari i Kindu, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ubufasha Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uheruka guha Brigade ya 31 y’Ingabo za FARDC.
Ati: “Aya ni andi makuru y’ibinyoma. Itsinda ry’abasirikare batandatu b’Ababiligi rwose bari muri Kindu mu gushyira mu bikorwa ubufasha bw’ibikoresho bitica EU yahaye igisirikare cya Congo. Rero nta zindi ngabo zigamije kujya mu bikorwa ibyo ari byo byose zigeze zoherezwa, yemwe nta n’ibyo u Bubiligi buteganya.”
Bruxelles ivuga ko inkuru ya The Great Lakes Eye igamije guteza akaga no kongera umwuka mubi.