AmakuruImikino

U-23: Umutoza w’amavubi yatangaje ko gukinira na Congo i Rubavu bikozeho

Jimmy Mulisa uherutse kwemezwa nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23, na we yemeje ko gushyira i Rubavu kuri stade Umuganda umukino u Rwanda ruzakiramo Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo biha amahirwe cyane iyi kipe y’ikinshasa.

Uyu mukino ni uwo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23, ubanza ukazabera i Rubavu tariki 14/11/2018.

Jimmy Mulisa yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Ukwakira. Yavuze ko atari ubwa mbere baba bagiye gukinira na Congo i Rubavu, u Rwanda rwakinnye na Congo i Rubavu mu myiteguro ya CHAN, Jimmy Mulisa avuga ko bahageze bagasanga stade yakubise yuzuye abafana baturutse muri Congo, kandi ikipe ifite abafana benshi ku kibuga akenshi igira na morale yo gukina.

Jimmy Mulisa ati:”Yagize ati”Twakiniye na Congo i Rubavu twitegura CHAN, twarahageze dusanga Stade yuzuye abafana baturutse muri Congo, aha rero naho urebye usanga ari amahirwe kuri Congo kuba ariho tuzakinira”.

FERWAFA ivuga ko yahisemo gushyira uyu mukino i Rubavu mu rwego rwo kugira ngo abafana bakomoka mu bihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bazabashe kureba uyu mukino ku buryo buboroheye kuko ikipe y’igihugu atari iy’abatuye i Kigali gusa ahubwo ko n’abatuye mu ntara bakwiye kuyibona .

Uretse uyu mukino w’ingimbi z’u Rwanda na Congo Kinshasa uzabera i Rubavu, byitezwe kandi ko Umukino ikipe nkuru y’u Rwanda Amavubi izahuriramo na Repubulika ya Centre Africa uzabera kuri Stade mpuzamahanga ya Huye. Aba na bo bazaba bahatanira itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon mu mwaka utaha, gusa Amavubi yo yamaze gutakaza ikizere cy’iyi tike ku buryo budasubirwaho.

Abakinnyi bahamagawe ni Abanyezamu: Cyuzuzo Gael (Gasogi Utd), Ntwali Fiacre (APR Fc), Nzeyirwanda Djihad (SC Kiyovu) and Hakizimana Adolphe (Isonga Academy)

Ba myugariro: Rwabuhihi Aime Placide (SC Kiyovu), Buregeya Prince (APR FC), Ishimwe Christian (Marines FC), Mutsinze Ange (Rayon Sports FC), Niyomugabo Claude (AS Kigali), Niyigena Clement (Marines FC), Nkubana Marc (Gasogi Utd), Nshimiyimana Marc (AS Kigali), Runanira Amza (Marines FC), Aimable Nsabimana (Minerva Punjab FC, India) and Ndahiro Derrick (SC Villa, Uganda)

Abakina hagati: Bonane Janvier (SC Kiyovu), Nduwayo Valeur (Musanze FC), Ishimwe Saleh (SC Kiyovu), Manishimwe Djabel (Rayon Sports FC), Cyitegetse Borde (AS Kigali), Niyonkuru Sadjati (Marines FC), Byunvuhore Tresor (Gasogi Utd), Rugambwa Jean Baptiste (Gasogi Utd), Nshuti Savio Dominique (APR FC), Muhire Kevin (Rayon Sports FC), Mugisha Patrick (Marines FC) na Muhoza Freddy (AS Kigali)

Ba rutahizamu: Nshuti Innocent (Stade Tunisien, Tunisia), Byiringiro Lague, APR FC), Itangishaka Blaise (APR FC) na Biramahire Abeddy (CS Sfaxien, Tunisia).

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger