Amakuru

Twahirwa wa Moshions wemeye ko urumogi yasanzwemo yarunywereye mu Butaliyani ese yo ruremewe?

Twahirwa Moses washinze inzu imurika ikanakora imideri ya Moshions ubwo yagezwaga imbere y’urukiko ngo aburane ku byaha ashinjwa birimo gukoresha ibiyobyabwenge no gukoresha inyandiko mpimbano. Mu iburanishwa yemeye ko yakoresheje urumogi, ariko avuga ko yarunywereye mu Butaliyani ndetse avuga ko  muri icyo gihugu kurunywa bidafatwa nk’icyaha.

Teradignews.rw yabaviriye imuzingo icyo itegeko ry’Ubutaliyani riteganya ku ikoreshwa ry’urumogi. Twifashishije ikinyamakuru wantedinrome kidusobanurira mu buryo bwimbitse.

Kivuga ko itegeko rirebana n’ ikoresha ry’ urumogi mu Butaliyani riri mu byiciro bibiri: aho rukoreshwa mu buganga cyangwa nk’ ikiyobyabwenge. Kandi buri kiciro kikagira amabwiriza abarukoresha bubahiriza ndetse kikanagira  n’ ibihano byacyo byihariye.

Itegeko rivuga ko gucuruza urumogi mu Butaliyani bitemewe ariko 2021 Minisiteri y’ Ubuzima yavuze ko kurucuruza bifitiwe uburenganzira ariko ruri bukoreshwe mu nganda byo byemewe kugira ngo rukorerwe mu nganda zikora imiti.

Mu 2014 Ubutaliyani bwashyizeho itegeko nimero 79 rishyira urumogi mu biyobyabwenge byoroheje ariko kubinywa bikaba bitemewe nubwo bitakiri icyaha bityo gukoresha urumogi mu nyungu z’ umuntu ku giti ke bihanishwa gucibwa amande ariko atari icyaha.

Bityo umuntu unywa urumogi ntiyemerewe gufata garama zirenze 1.5  kuko iyo umuntu azirengeje acibwa amande ariko iyo umuntu afashwe inshuro zirenze imwe afatirwa ingamba zisumbuye ho cyangwa agahanwa n’ amategeko.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger