AmakuruImyidagaduro

Twagira Prince Henry, umunyarwanda ugiye guhatana muri ½ cya ‘Mister Africa International’- Reba uko wamutora

Abasore 25 bahatanira ikamba rya ‘Mister Africa International’,iri rikaba ari irushanwa ry’ubwiza bw’abasore muri Africa batangiye guhatana mu matora abera ku mbuga nkoranyambaga aho uzahiga abandi azahita ajya guhatana muri ½ ndetse akanaba Mr Popularity.

Ku nshuro ya munani muri Nigeria hazabera irushanwa ry’ubwiza ku basore b’Abanyafurika rya Mister Africa International rizasozwa tariki 07 Ukuboza 2019 ibirori bikazabera mu mujyi wa Lagos.

Iri rushanwa rizitabirwa n’abasore 20 baturutse mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda ruzahagararirwa na Twagira Prince Henry wabaye igisonga cya mbere mu irushanwa rya Miss & Mister Elegancy Rwanda muri 2018.

Mu bandi bazaba bahatanye nawe harimo uzahagararira u Burundi, Ishimwe Kevin, Lance Ndlovu wo muri Zimbabwe, Jules Oyao wo muri Côte d’Ivoire,  Siriki Combala na we wo muri Côte d’Ivoire, Yuston Nessy wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya  Kongo, Emmanuel Umoh wo muri Nigeria, Josevanio Canga wo muri Angola, Dawuda Drammeh wo muri Gambia.

Nanone harimo Rui Dasilva wo muri Cape Verde, Emmanuel wo muri Ghana, Saint Angelo Eimann wo muri Namibia, Saidi Hussein wo muri Kenya, Ken A Kakay wa Sierra Leone, Mandlonke Mkhiwane wa Afurika y’Epfo, Rashid Ally Djuma wa Tanzania, Josma Phiri wa Zambia, Muhammed Bah uzaturuka muri Turukiya, na Christina Leon kuva muri Togo.

Abategura iri rushanwa batangije amatora aciye ku rubuga rwa Instagram, aho abantu basabwa gukurikira konti ya Mister Africa Internation gukunda [like] ifoto y’uwo ushyigikiye, kwandika ahagenewe gutanga ibitekerezo umwifuriza amahirwe, gusangiza abandi iyo foto nabo bakayikunda bakanayivugaho ni gukoresha Hashtag ya #misterafricainternational.

Uzahiga abandi muri iki gice azahita abona itike yo guhatana muri ½ cy’irushanwa ndetse agahita atorwa nk’ukunzwe kurusha abandi Mister Popularity

Mu mwaka wa  2015 Moses Turahirwa nabwo yari yitabiriye iri rushanwa yegukana umwanya w’igisonga cya mbere ndetse mu 2017 asubirayo ari umwe mu bagize akanama nkempurampaka. Muri uyu mwaka kandi Ntabanganyimana Jean de Dieu yitabiriye iri rushanwa yegukana ikamba rya Rudasumbwa wa Afurika.

http://www.instagram.com/p/B4RoxDaAsqI/

Twitter
WhatsApp
FbMessenger