Tuyisenge Jacques yabonanye n’umwana w’umunya-Kenya wiswe amazina nk’aye
Rutahizamu Tuyisenge Jacques wamaze kwigarurira imitima y’abenshi mu bakunzi ba ruhago mu gihugu cya Kenya, yabonanye n’umwana w’Umunya-Kenya wiswe na se amazina nk’ay’uyu rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Gor Mahia.
Nk’uko Tuyisenge yabisobanuye kuri Twitter ye, nyuma gato yo kugera muri Gor Mahia muri 2016 avuye muri Police FC ya hano mu Rwanda ni bwo uyu mwana yahawe amazina ye.
Ati” Ubwo nageraga muri Gor Mahia muri 2016, ni bwo uyu mwana w’umuhungu yavutse hanyuma kubera ko se ari umufana ukomeye wa Gor Mahia, byarangiye amunyitiriye. Byaranshimishije cyane guhura na Jacques Tuyisenge Kawere, sinabona uko mbashimira bafana banjye ku bw’urukundo n’ubufasha byanyu.”
Ba Jacques Tuyisenge bombi bahuye ku wa gatatu w’iki cyumweru bahujwe na se wa Tuyisenge muto. Aba bombi bahuye nyuma y’umukino wa shampiyona ya Kenya wari umaze guhuza Gor Mahia na Sony Sugar.
Uyu mukino wabereye kuri Stade yitiriwe Moi iherereye Kisumu, warangiye Gor Mahia itsinze ibitego 3-2. Tuyisenge Jacques yatsinzemo igitego kimwe, cyabonetse ku munota wa 25 w’umukino.
Mu myaka itatu Jacques amaze akinira Gor Mahia, ni umwe mu bazamuye izina ryayo haba imbere muri Kenya, ndetse no ku ruhando mpuzamahanga.
N’ubwo atazagaragara mu mikino ibiri ya 1/4 cy’irangiza Gor Mahia izakinamo na RS Berkane, igitego rukumbi yatsindiye Petro Altetico yo muri Angola i Nairobi cyibukwa nk’icyagejeje K’Ogalo muri 1/4 cy’irangiza cy’imikino ya Total CAF Confederations Cup y’uyu mwaka.