Turahirwa wa Moshions yatawe muri yombi
Turahirwa Moses wahanze inzu y’imideri ya Moshions yatawe muri yombi n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB aho akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.
Ibi byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry. Yavuze ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuri Turahirwa Moses bigaragazwa n’ibisubizo by’ibipimo byafashwe bikanapimwa n’abahanga bo muri RFI (Rwanda Forensic Institute).
Umuvugizi wa RIB yavuze ko kandi ingano y’ibiyobyabwenge yasanzwe muri Moses ari nyinshi bityo ko bigira uruhare no mubyo akora gusa ko ibindi iperereza rikomeje.Yagize ati”Ingano y’ibiyobyabwenge basanze mu mubiri we ni nyinshi cyane, ntabwo twakwirengagiza ko bigira uruhare mu byo akora. Ku bindi, iperereza rirakomeje.”
Ni ku nshuro ya kabiri Twahirwa Moses atawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge dore ko no muri 2023 ariko byagenze ariko akaza gufungurwa by’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.