“Turacyafite urugendo rurerure ngo duhe abagore uburinganire n’icyubahiro bakwiye” Paul Kagame
Ibi Perezida Kagame yabitangaje mu ijambo rye yagejeje ku bitabiriye inama ngarukamwaka yiga ku iterambere ry’Uburayi iri kuba ku nshuro ya 12, izwi nka “European Development Days” iyi nama yafunguwe kuri uyu wa kabiri 5 Kamena 2018.
Perezida Kagame yagarutse ku buryo abagore bafatwa nkabanyantege nke bagaharirwa imirimo yo murugo , kwita ku muryango, kurera abana, aribyo binadindiza iterambere ryabo , Perezida Kagame yavuze ko hakiri urugendo rurerure kugirango umugore ahabwe icyubahiro akwiye ndetse n’uburinganire.
yagize ati ““Turacyafite urugendo rurerure ngo duhe abagore uburinganire n’icyubahiro bakwiye. Ibyo bigira ingaruka mu gutuma basigara inyuma. Ibi tubirebera ku bibera mu bice byose byo ku isi kandi twese bitugiraho ingaruka.”
Perezida kagame yagarutse ku mico imwe n’imwe iheza abagore bikagera naho umugore aba asaabwa kugira uko yitwara kugira ngo ashimishe abagabo, haba mu migendere cyangwa mu mivugire kugira ngo bashimishe abo bategetswe gushisha . Aha yagize ati “Umuco wo kudahana ihohotera rishingiye ku gitsina ubangamiye bikomeye uburenganzira bw’abagore, kandi dukomeza kumva ko bigenda bizamuka.”
Mu kazi hamwe na hamwe Perezida Kagame avuga ko hari aho abagore usanga badahabwa ubwisanzure nk’abagabo ati “Mu kazi cyangwa mu bayobozi, usanga abagabo bareberwa k’uko bateye cyangwa ibyo bashoboye. Kandi ugasanga bo bifata uko bishakiye. Kandi ni ko bikwiye kumera. Ariko ubwo bwisanzure ntibuhabwa abagore.”
Perezida Paul Kagame atanga urugero ku Rwanda nk’igihugu cyageregaje gukuraho amategeko yabangamiraga abagore, rugashyiraho andi atuma bajya ku rwego rumwe n’abagabo. asanga umuti w’iki kibazo ari uguhindura imyumvire yo kumva ko umugore ari ikiremwa muntu nk’ibindi .
Iyi nama y’uyu mwaka iri kubera mu Bubiligi iribanda ku kamaro k’abari n’abategarugori mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye, cyane cyane bahabwa amahirwe angana n’ay’abandi mu nzego zifata ibyemezo.