AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahangaPolitiki

Tunisia: Perezida Kais yirukanye Minisitiri w’intebe

Mu gihugu cya Tunisia haravugwa inkuru itari nziza aho imyigaragambyo yakajije umurego byatumye perezida w’iki gihugu afata umwanzuro wo gukora ibintu bitatekezwaga ko byakorwa.

Nkuko ibinyamakuru bitandukanye bikomeje kugenda bibyandika, bitewe n’imyigaragambyo yadutse mu gihugu cya Tunisia, perezida w’iki gihugu bwana Kais Saied yafashe umwanzuro wo kwirukana Minisitiri w’intebe ndetse no kuba ahagaritse inteko inshingamategeko y’iki gihugu ibi byatunguye abantu benshi hariya.

Amakuru avuga ko iyi myigaragambo iri kubera mu gihugu cya Tunisia, yatangiye gututumba bitewe nuko abaturage b’iki gihugu batishimiye uko Guverinoma yabo irimo kwitwara ku bijyanye n’icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukaza umurego muri Afurika ndetse n’isi yose muri rusange.

Iyi myigaragambyo yakajije umurego cyane ku cyumweru aho abigaragambyaga biraye mu mihanda itandukanye batangira kwangiza ibintu basaba leta kugira icyo ikora kugira ngo irwanye icyorezo cya Coronavirus gikomeje kuba ikibazo gikomeye muri kiriya gihugu, polisi ikaba yaragerageje guhashya iyi myigaragambyo ariko bikomeza kuba ubusa.

Polisi yarashe imyuka iryana mu maso ku bigaragambya, ndetse ita muri yombi abantu benshi, mu gihe habayeho gukozanyaho no mu yindi mijyi myinshi.

Perezida Kais Saied yatangaje ko ari we ubwe ugiye gutegeka igihugu afatanyije na minisitiri w’intebe mushya, avuga ko ashaka kuzana ituze mu gihugu, Ariko abantu badashyigiye ubutegetsi buriho batangaje ko uyu mugabo ibyo arimo bimeze nko guhirika ubutegetsi.

Mu ijambo rya Perezida Kais ryanyuze kuri televiziyo y’igihugu nyuma y’inama y’igitaraganya yagiranye n’inzego z’umutekano mu ngoro ye, yavuze ko bafashe biriya byemezo kugeza amahoro agarutse mu baturage b’igihugu cyaTunisia ndetse no gutuma leta yabo irokoka icyorezo cya Coronavirus gikomeje kubamerera nabi.

Nyuma yaho ku cyumweru nijoro, abigaragambya basabwe n’ibyishimo byuko uwari Minisitiri w’intebe Hichem Mechichi yirukanwe, Perezida Saied yifatanyije n’imbaga y’abigaragambya mu murwa mukuru Tunis.

Abantu babarirwa mu bihumbi bari bigaragambirije i Tunis no mu yindi mijyi bamagana ishyaka riri ku butegetsi, batera hejuru bati, “Muveho!”, ndetse banasaba ko inteko ishingamategeko iseswa.

Abashinzwe umutekano babujije kugera ku nteko ishingamategeko no mu mihanda ikikije umuhanda uri rwagati muri Tunis wa Avenue Bourguiba (witiriwe Bourguiba wagejeje Tunisia ku bwigenge yigobotora ubukoloni bw’Ubufaransa).

Abigaragambya biraye mu biro by’ishyaka Ennahdha riri ku butegetsi, bamena za mudasobwa ndetse batwika ibiro byaryo mu mujyi wa Tozeur.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger