AmakuruPolitiki

Tshisekedi yunamiye abarimo FARDC, FDLR n’Ingabo z’Abarundi bivuganwe na M23

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yunamiye abagize ihuriro ry’ingabo z’igihugu cye biciwe mu mirwano ikomeje kuzisakiranya n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Kuva muri 2021 ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) ziri mu mirwano n’inyeshyamba za M23, mu bice bitandukanye bigize intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni imirwano yaninjiyemo abarimo abarwanyi b’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro biswe Wazalendo, Ingabo z’u Burundi, iza bimwe mu bihugu bigize umuryango wa SADC ndetse n’abacanshuro b’Abanyaburayi.

Perezida Tshisekedi mu ijambo yaraye agejeje ku banye-Congo, yavuze ko igihugu cye gikomeje kurwana n’abacyigometseho bihoraho, harimo “igitero cy’ingabo z’u Rwanda ndetse n’ibyihebe bya M23”.

Ni intambara yavuze ko idindiza umutekano wa RDC, iterambere ryayo ndetse n’ihinduka ry’imibereho y’abanye-Congo.

Tshisekedi yemeye “umwanzi akomeje kugenzura igice cya za Teritwari za Rutshuru, Masisi, Nyiragongo na Lubero”, ibyatumye abaturage babarirwa muri miliyoni 7 bava mu byabo.

Uyu mugabo icyakora yavuze ko ingabo z’igihugu cye zivatanyije na SADC bashoboye gusubiza inyuma “abaduteye n’abo bafatanya batekerezaga intsinzi yoroshye ndetse y’ako kanya.”

Ni Tshisekedi waboneyeho kunamira abagize ihuriro ry’ingabo zirwana na M23 bose baguye mu mirwano n’izi nyeshyamba.

Ati: “Reka nkoreshe uyu mwanya mpe icyubahiro abasirikare bacu bahora bari maso, Abazalendo ndetse n’abasirikare b’ibihugu by’inshuti bapfuye barinda ubusugire bw’igihugu cyacu, cyo kimwe n’abandi bavandimwe bagizweho ingaruka n’intambara, abahohotewe, abishwe n’indwara ndetse n’ibindi biza.”

Ni Tshisekedi wafashe umwanya wo gushima mugenzi we, João Lourenço wa Angola ukomeje guhuriza RDC n’u Rwanda mu biganiro; ndetse n’umuryango wa SADC wamwoherereje ingabo zo kumuha umusada.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger