Tshisekedi yahinduye umuvuno ku basirikare bari ku rugamba
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye ko abasirikare bari ku rugamba mu burasirazuba bw’iki gihugu bazamurirwa umushahara, imiryango yabo igahindurirwa imibereho.
Ni ibwiriza uyu Mukuru w’Igihugu yatangiye mu Nama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 21 Gashyantare 2025, agaragaza ko niryubahirizwa, rizongerera imbaraga abasirikare bahanganye n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Abasirikare ba RDC bamaze igihe kinini binubira umushahara muke bahabwa, bamwe muri bo bakawubona utinze cyane, abandi ntibawubone. Iki kibazo cyateje umwuka mubi cyane ubwo Leta ya RDC yatangiraga gukoresha abacancuro b’Abanyaburayi.
Umusirikare wa RDC mu Ukwakira 2024 yasobanuriye BBC ko we ahembwa amafaranga angana n’Amadolari 104 ku kwezi, nyamara umucanshuro we agahembwa amadolari 5000 ku kwezi nyamara aba Banyaburayi bo bajya ku rugamba gake.
Yagize ati “Iyo bigeze ku mirwano, ni twebwe twoherezwa imbere ku rugamba. Bo baza nk’abatwongerera imbaraga.”
Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC nyuma y’inama n’abaminisitiri, Tshisekedi yahaye icyubahiro abasirikare bari ku rugamba rwo “kurwanira” igihugu cyabo.
Muyaya yagize ati “Yashimangiye ko ari inshingano yacu kubaha ibyangombwa bakeneye kugira ngo basohoze ubutumwa barimo. Perezida wa Repubulika yasabye ko hashyirwa mu bikorwa bwangu ingamba zo kongera amafaranga agenerwa urugamba, cyane cyane ahabwa aboherejwe mu bice ruberamo.”
Tshisekedi yanasabye ko imiryango y’abasirikare bari ku rugamba yitabwaho byihariye kuko “bahetse umutwaro w’iyi ntambara”, bityo ko bakeneye koroherezwa muri serivisi z’ubuvuzi, abana babo bagafashwa kwiga.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iri bwiriza, Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, yavuze ko azaganira n’abagize Guverinoma, raporo y’ibi biganiro ikazatangwa mu minsi irindwi.
Tshisekedi atanze iri bwiriza nyuma y’aho abacanshuro barenga 280 bafashaga ingabo za Leta ya RDC basubiye iwabo mu mpera za Mutarama 2025 nyuma y’aho umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Goma.