AmakuruPolitiki

Tshisekedi wifuza guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda yagereranyije P. Kagame na Hitler

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye gushimangira ko yifuza guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, agereranya Perezida Paul Kagame n’umunyagitugu Adolf Hitler wahoze ategeka u Budage.

Tshisekedi yavugiye aya magambo yibasira mugenzi we w’u Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 8 Ukuboza, ubwo yari i Bukavu mu ntara ya Kivu y’amajyepfo aho yari yitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Congo Kinshasa imaze imyaka irenga ibiri iri mu ntambara ikomeje gusakiranya Ingabo zayo n’inyeshyamba za M23 ivuga ko ifashwa n’u Rwanda.

Ni imirwano yatumye u Rwanda na Perezida Paul Kagame baba iturufu ikomeye kuri Tshisekedi na benshi mu bakandida bahataniye kuyobora RDC, dore ko buri wese amaze igihe agaragariza abanye-Congo ko naramuka atowe u Rwanda ruri mu byihutirwa azabanza kwitaho.

Tshisekedi ku wa Gatanu ubwo yagezaga ijambo ku banye-Congo bari bitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza i Bukavu, yumvikanye agereranya Perezida Paul Kagame na Hitler mbere yo gushimangira umugambi we wo kumuhirika ku butegetsi amaranye igihe.

Yagize ati: “Ngiye kugeza ijambo kuri Perezida w’u Rwanda Paul Kagame hanyuma mubwire ibi: Kubera ko yashatse kwitwara nka Adolf Hitler binyuze mu ntego zo kwagurira [igihugu cye muri RDC], ndamusezeranya ko azarangira nka Adolf Hitler.”

Ni Tshisekedi wagaragaje ko ubwo yafataga ubutegetsi ngo yifuzaga kubana n’abaturanyi be mu mahoro, ariko “ikibazo ni uko abaturanyi bacu bafite amaso aruta ibifu byabo, kandi uko ni ko bimeze ku Rwanda.”

Si ubwa mbere Perezida Tshisekedi atuka mugenzi we w’u Rwanda.

Mu kwezi gushize ubwo yaganiraga n’ibitangazamakuru bya France 24 na Radio France Internationale yumvikanye yita Perezida Paul Kagame “umubyeyi wa batisimu wa M23.”

Ni Tshisekedi kuva mu mwaka ushize wa 2022 wakunze kugaragaza kenshi ko afite umugambi wo kujya mu ntambara n’u Rwanda, byaba bimuhiriye agakuraho ubutegetsi bwarwo.

Nko ku itariki ya 4 Ukuboza ubwo yaganiraga n’urubyiruko ruhagarariye abandi yumvikanye avuga ko “ku bijyanye n’u Rwanda, nta mpamvu yo kureba Umunyarwanda nk’umwanzi, oya. Ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe na Paul Kagame ni bwo mwanzi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Tshisekedi yakomeje avuga ko Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ari abavandimwe na bashiki b’abanye-Congo, bityo ko ngo bakeneye ubufasha bwabo kugira ngo babashe kwibohora ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Ati: “Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ni abavandimwe na bashiki bacu. Mbere na mbere bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore. Ntaho bahuriye n’ibyo abayobozi babo babashyiraho. Ntimukabafate rero nk’abanzi, ahubwo ni abavandimwe bakeneye ubufatanye bwacu mu kwikiza no gukiza Afurika abo bayobozi babasubiza inyuma.”

Tshisekedi yongeye kugaragaza ko agifite umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, mu gihe Ingabo ze zikomeje gutsindwa uruhenu mu rugamba zihanganyemo na M23.

Ku wa Kane w’iki cyumweru uyu mutwe wongeye Umujyi wa Mushaki ku duce twinshi umaze igihe ugenzura, ndetse amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatanu wigaruriye utundi duce twinshi twa Teritwari ya Masisi, ku buryo wanatangiye gusunikira umwanzi bahanganye mu bice bugana mu ntara ya Kivu y’amajyepfo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger