AmakuruPolitiki

Trump Yatangiye uruzinduko rurerure agiye kugirira muri Aziya

Uru ruzinduko rw’iminsi 11 Perezida Donald Trump atangiriye muri Aziya rubaye urwa mbere rurerure kurusha izindi zose  perezida  wa Amerika akoreye muri ako karere mu myaka 25 ishize.

Perezida wa Amerika Donald Trump numufasha we  Melania batangiye urugendo bagomba gukorera muri Aziya ndetse  bakazagera no muri koreya y’epfo, kwikubitiro bakaba babanje gusura agace Hawaii.

Muri uru ruzinduko biteganijwe ko  Donald  Trump azagera mu bihugu nk’u Buyapani, Korea yepfo, Ubushinwa, Vietnam na Philippines.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe Leta zunze ubumwe za Amerika zitarebana neza na Korea ya ruguru kubera gahunda y’iki gihugu y’intwaro za nucleaire ndetse no kugerageza ibisasu bya bya kirimbuzi.

Nanone kandi byitezwe ko Perezida Trump azerekana ubufatanye bukomeye igihugu cye gifitanye na Korea yepfo n’Ubuyapani cyane cyane mu mugambi wo kurwanya ibikorwa bya Koreya ya ruguru barebana ayingwe.

Perezida Trump yabanje guhagarara muri leta ya Hawaii aho yasuye agace ka  Pearl Harbor hagabwe igitero n’Ubuyapani muri 1941 bigatuma Amerika yinjira mu ntambara ya kabiri y’isi yose.

Trump aramukanya n’umuyobozi w’ingabo za Amerika ziri mu karere ka Pacifiique, Admiral Harry Harris.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger