AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Trump yasuye Pittsburgh haheruka kubera ubwicanyi, yakirwa n’imyigaragambyo y’abaturage

Perezida wa leta zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yakirijwe imyigaragambyo ubwo yasuraga agace ka Pittsburgh mu rwego rwo guha icyubahiro abaguye mu bwicanyi buheruka kuhakorerwa.

Ubu bwicanyi bwabaye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize bugwamo abantu 11. Umwicanyi wahitanye aba bantu yabarasheho urufaya rw’amasasu ubwo bari bateranyiye ahazwi nk’igiti cy’ubuzima, mu muhango wo kwita abana amazina.

Perezida Trump yageze muri aka gace ku munsi w’ejo aherekejwe n’umugore we Melania Trump, umukobwa we Ivanka ndetse n’umukwe we Jared Kushner usanzwe ari Umuyahudi.

Perezida Donald Trump akigera muri aka gace, yakirijwe imyigaragambyo y’Abayahudi bagera ku bihumbi bibiri batuye muri kano gace bari bamutegereje. Aba baturage bashinja Perezida Trump gukoresha imvugo zitiza umurindi ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa Abanyamerika batari abazungu.

Bamwe muri aba Bayahudi bari bafite ibyapa biriho amagambo agira ati”Urwango rwa Perezida, tuvire muri leta”, abandi na bo bati”Ibinyoma bya Trump birica.”

Mbere y’uko Trump ahagera kandi abarenga ibihumbi 74 bari basinye ibaruwa iturutse mu batware b’Abayahudi ibwira Perezida Trump ko atemerewe kugera muri kano gace kugeza igihe azatangariza ku mugaragaro ko aretse gutonesha abazungu gusa.

Perezida Trump akigera Pittsburgh yahise yerekeza aho buno bwicanyi bwabereye, yakirwa na Rabbi Jefrey Myers uyobora igiti cy’ubuzima cyo kimwe na Ambassadeur wa Israel muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bwana Ron Dermer.

Bwana Trump yahise acanira buji buri umwe mu baguye muri ubu bwicanyi, mbere y’uko we na Melania bashyira indabo z’umweru n’amabuye imbere y’inzu abaguye muri ubu bwicanyi bashyinguwemo, nk’ikimenyetso cyo kubibuka.

Trump ari kumwe na Ambassadeur wa Israel muri Amerika ndetse n’umuyobozi w’igiti cy’ubuzima.

Perezida Trump n’abari bamuherekeje bahise berekeza ku bitaro bya Kaminuza ya Pittsburgh mu rwego rwo gusura no kwihanaganisha abakomerekeye muri buno bwicanyi. Abantu batandatu ni bo bakomerekeye muri buno bwicanyi. Magingo aya bane muri bo ni bo bakiri mu bitaro.

Abagera ku bihumbi bibibiri bari bategereje Trump kugira ngo bamwamagane.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger