Trump yanenzwe kuvuga ibinyoma 18 mu kiganiro cy’iminota 53 gusa
Abasesenguzi batandukanye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, basanga byinshi Perezida Donald Trump yavugiye mu kiganiro Fox & Friends cyamaze iminota 53, kuri uyu wa Gatanu asubiza ibibazo bya Steve Doocy na Brian Kilmeade ari ibinyoma.
Ibi byagarutseho anengwa n’abantu batandukanye nyuma yo gusanga ubusobanuro 18 yatanze ku ngingo zitandukanye, bihabanye n’ukuri gusanzwe kuzwi.
Ni ikiganiro cybanze cyane ku ngingo zirimo inkubiri imaze iminsi yo kumweguza ishingiye ku kiganiro yagiranye na Perezida wa Ukraine, amatora n’ibindi byo mu buzima busanzwe.
Ku ruganda rwa Apple
Ku wa gatatu Perezida Trump yasuye uruganda rwa Apple rukora mudasobwa zo mu bwoko bwa Mac Pro, ruherereye muri Texas, ari kumwe n’umuherwe Tim Cook. Nyuma yo kuva Texas, Trump yanditse kuri Twitter ko yafunguye uruganda rugiye kujya rukora mudasobwa.
Muri icyo kiganiro yasobanuye ko Tim Cook agiye gufungura urundi ruganda rushya narwo rukora mudasobwa rufite agaciro ka miliyari y’amadolari. Ati “Twasuye urundi ruganda rukora Mac Pro zihariye ari narwo rwafunguwe. Twarufunguye uwo munsi.”
Ni imvugo yasesenguwe bakagaragaza ko yabeshye ko yafunguye uruganda nyuma yo kwitiranya no guhuza ibintu bidahuye kuko uruganda rwa Apple basuye rumaze imyaka itandatu rukora.
Ikindi ngo Apple yatangiye gusiza ikibanza cyo kuzubakamo kaminuza mu mujyi wa Austin uherereye mu kilometero 1.6 uvuye aho Trump na Cook, basuye ariko nta ruganda ruteganywa kuhubakwa.
Ikibazo cya Ukraine no kweguzwa kwe
Muri icyo kiganiro Trump yavuze ko mu 2016 aba-Democrates bahaye ikigo cy’umuherwe wo muri Ukraine mudasobwa yinjiriwe bituma amatora iki gihugu cyagize yinjirirwa.
Abasesenguzi bagaragaje ko aha naho Trump yabeshye ndetse akitiranya ibintu bitagize aho bihuriye kuko ikigo cya CrowdStrike aricyo kirimo gukorwaho iperereza gikorera muri Amerika. Iki ngo cyashinzwe n’Umunyamerika Dmitri Alperovitch, wavukiye mu Burusiya akaba ntaho ahurira na Ukraine.
Trump yanabaijwe niba ahamya ko aba-Democrate aribo bahaye Ukraine ububiko bw’amakuru bwa mudasobwa, abura ikimenyetso kibihamye.
Ibiganiro yagiranye na Perezida wa Ukraine
Perezida Trump yashimangiye ko nta biganiro yigeze agirana na Mugenzi we wa Ukraine Volodymyr Zelensky byo kumusaba kumufasha guperereza kuri Joe Biden, uheruka gutangaza ko aziyamamaza mu matora ya Perezida.
Abasesenguzi bavuze ko raporo yakozwe yerekanye ko Trump yagiranye nawe ibyo biganiro ndetse aheruka kwiyemerera ko yaganiriye na Perezida Volodymyr Zelensky, kuri Biden.
Uwahishuye ibiganiro yagiranye na Volodymyr
Perezida Trump yavuze ko abantu benshi batekereza ko Umuyobozi wa komisiyo y’iperereza mu nteko ishinga amategeko ya Amerika, Adam Schiff, ari we utanga amakuru ko yagiranye ibiganiro na Volodymyr.
Abasesenguzi bavuze ko ibyo bidashoboka ko ahubwo uwatanze amakuru ari umwe mu bakozi b’urwego rw’ubutasi ahubwo ushobora kuba yarasabye ubufasha Schiff mbere y’uko ikirego gitangwa.
Igihe Schiff yatangiye amakuru
Trump yavuze ko abantu batunguwe n’uko Schiff yahimbye ibinyoma ku byo yaganiriye na Perezida Zelensky mbere y’uko ubwe yitangariza ko baganiriye kuri telefone.
Aba basesenguzi bavuze ko ari ukundi kwivuguruza kuko mu buhamya Schiff yahaye komite ishinzwe gucukumbura iki kirego, yagiye akoresha amwe mu magambo Trump yagiye yemera ko yavuganye na Zelensky.
Inkunga ihabwa Ukraine
Muri icyo kiganiro Trump yavuze ko gutinda guha inkunga Ukraine yari atewe impungenge n’ibibazo birimo ibya ruswa icyo gihugu gifite ashaka kugira ngo ibindi bihugu bitere intambwe yo kugifasha kuko kugeza ubu ari Amerika igifasha yonyine.
Abasesenguzi bagaragaje ko Trump yabeshye cyane kuko Ukraine ifite ibindi bihugu biyiha inkunga, guhera mu 2014 iterwa n’u Burusiya ndetse na Perezida wayo Zelensky, aheruka gushimira ubufasha bw’ibihugu by’u Burayi.
Inkunga Obama yahaye Ukraine
Trump yavuze ko guverinoma ye ariyo igerageje guha Ukraine ubufasha bufatika burimo indege n’ibindi bikoresho by’intambara, mu gihe izamubanjirije nk’iya Barrack Obama yahaye icyo gihugu imisego n’amashuka gusa.
Ni ingingo bamunenzeho ko ari ugushaka kwigaragaza neza kuko nko mu 2015 Obama yemeye guha Ukraine inkunga y’ibikoresho by’umutekano by’asaga miliyoni 100$ birimo radari, indege zitagira abapilote, ibikoresho bibasha kureba mu mwijima n’ibindi.
Ku muhungu wa Joe Biden
Trump yavuze ko umuhungu wa Joe Biden ari we Hunter Biden yagerageje kwifashisha umwanya Se yari afite ubwo yari Visi Perezida kugira ngo abone amahirwe mu bucuruzi bwe ndetse atari bwatunge 1/10 cy’idolari.
Aba basesenguzi bavuze ko kuri iyi ngingo Trump yavuze ibintu bidafite ibimenyetso kuko nubwo Hunter yagizwe umuyobozi mu kigo gikomeye muri Ukraine ubwo Se yari Visi Perezida, kwaba ari ukurengera kuvuga ko atari yagatunga 1/10$ kandi icyo gihe yari umunyamategeko ufite akazi mu banki ndetse akanayobora inama y’ubutegetsi ya Amtrak.
Ku mushinjacyaha Viktor Shokin
Trump yavuze ko Joe Biden yahagaritse umushinjacyaha w’Umunya-Ukraine Viktor Shokin wacukumburaga ku kigo Burisma, Hunter Biden yari abereye umuyobozi w’inama y’ubutegetsi.
Aba basesenguzi bavuze ko Trump yavuze ibitari byo kuko Shokin atigeze akora iperereza kuri Burisma ahubwo ryakozwe n’umwungirije witwa Vitaliy Kasko.
Kuri Zelensky na Marie Yovanovitch
Trump yavuze ko ubwo yavuganaga kuri telefone na Perezida Zelensky, yagerageje kuvuga Marie Yovanovitch wabaye ambasaderi wa Amerika muri Ukraine, atigeze yishimira kumva iryo zina.
Trump yavuze ibi nyamara ngo inyandiko yakozwe ku kiganiro bagiranye na kuri Telefone igaragaza ko Zelensky atari we watangiye kuvuga izina Yovanovitch ahubwo Trump ubwe ariwe warivuze ashimangira ko ibintu yakoraga muri Ukraine ari amakuru ababaje kuri we.
Icyo gihe ahubwo Zelensky ngo yamusubije ko bishimishije kuba abaye uwa mbere uvuze ko yari ambasaderi mubi nk’uko nawe yabibonaga.
Yovanovitch n’ifoto Trump mu biro
Trump yavuze ko Amb Yovanovitch abantu bamushimagiza nyamara igihe cyose yamaze ahagarariye Amerika muri Ukraine yamaze umwaka n’igice ataramanika ifoto ye mu biro.
Ibi abasesenguzi bavuze ko nta kimenyetso na kimwe Trump abifitiye kuko amezi icyenda yashize Trump atorewe kuba Perezida ambasade zitarahabwa ifoto igomba kumanikwamo.
Kwita ku bahoze mu ngabo
Trump yavuze ko hashize imyaka myinshi abahoze mu ngabo bagaragazwa kuri Televiziyo ko batitabwaho. Kuri iyi ngingo bavuze ko ibintu byose Trump yabonye kuri Televiziyo batagira ibyo babivugaho ariko kuvuga ko abahoze mu ngabo bitaweho nabi ari ikinyoma.
Bavuze ko icyo bazi cyavuzwe ari amakuru y’abahoze mu ngabo 11 baheruka gupfa inzego z’ubugenzacyaha zarimo zikora iperereza ku cyabishe, bamwe bivugwa ko batewe umusemburo wa Insulin uterwa abarwaya Diabetes batayirwaye.
Gahunda yo gufasha abahoze mu ngabo
Trump yavuze ko ariwe wagize uruhare mu gushyiraho gahunda yo gufasha abahoze mu ngabo nyamara ngo iyo gahunda yashyizweho ku bwa Barrack Obama mu 2018 iza kwagurwa mu 2018.
Kuva muri Syria
Perezida Trump yavuze ko arimo gukura ingabo muri Syria ariko abo basesenguzi bavuga ko atariko bimeze kuko yakuye ingabo mu gace k’Amajyaruguru ashyira Uburasirazuba kubera igitutu cya Turikiya.
Ubukungu bw’u Bushinwa
Trump yavuze ko u Bushinwa bwagize ubukungu buhagaze ku mpanga mu myaka 57 ishize nyamara igihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka ari bwo ubukungu bwazamutseho 6.2% mu gihe mu gihembwe cya gatatu bwageze kuri 6%, akaba ari nabwo bwasubiye inyuma guhera mu 1992.
Trump yikomye itangazamakuru ko rishaka kumvisha abantu ko Abanyamerika aribo bishyurira umusoro ku bicuruzwa biva n’ibijyanywa mu Bushinwa nyamara inyigo nyinshi zakozwe ku bukungu zerekanye ko igice kinini cy’abanya-Amerika bagirwaho ingaruka n’uwo musoro.
Perezida Trump ngo yanyuranyije n’ukuri ubwo yavugaga ko Amerika yamaze igihe ifite icyuho cya miliyoni 500$ cy’ikinyuranyo hagati y’ibyo igura n’ibyo icuruza mu Bushinwa, nyamara umwaka ushize ikinyuraho hagati y’ibicuruzwa na serivisi cyari miliyoni 381$ mu gihe ibicuruzwa gusa cyari miliyoni 420$