AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Trump yageze mu Bwongereza mu gihe hitezwe imyigaragabyo yo kumwamagana

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Bwongereza Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump we n’umugore we bamaze kugera mu bwongereza.

Trump n’umufasha we Melania Trump bageze mu Bwongereza baje n’indege ya  Air Force One nyuma bafata indege ya Kajugujugu berekeza kuri ambasade ya Amerika iri i London. Muri uru ruzinduko rw’akazi Perezida Trump biteganyijwe ko aza kubona na  Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Theresa May ndetse n’Umwamikazi Elizabeth II.

Trump ageze muri iki gihugu nyuma yaho hatangiye imyigaragabyo yo kumwamagana dore ko aba mwamagana bazaririmba indirimbo “American Idiot”yaririmbwe n’itsinda ryitwa Green Day ribarizwa muri Amerika, gusa Trump mbere yo kurira indege yerekeza mu Bwongereza  yavuze nta mpungenge atewe n’imyigaragambyo iri mubwongereza kandi azi neza ko Abongereza bamukunda.

Ambasade ya Amerika muri iki gihugu yo yasabye Abanyamerika batuye mu bwongereza kwigengesera mu minsi yose perezida wabo azahamara kuko iyi myigaragabyo ishobora kuzazamo urugomo.

Trump ageze  mu Bwongereza akubutse i Bruxelles mu Bubiligi aho yari yitabiriye inama y’Umuryango OTAN. Agiye gusura iki gihugu mu gihe cyugarijwe n’ibibazo bifitanye isano n’umugambi wo kuva mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (Brexit), ibintu byatumye Minisitiri wari ushinzwe iyi gahunda n’uw’Ububanyi n’Amahanga begura ku mirimo yabo.

Trump na Melania bakigera ku kibuha cy’Indege
Bageze kuri ambasade y’Amerika mu Bwongereza
Perezida  Trump  ahura na Ambasaderi w’Amerika mu Bwongereza

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger