Trump yagaragaje uburyo ari ishyiga ry’inyuma mu guhosha intambara zananiranye ku Isi
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yivuze imyato nyuma y’aho u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigiranye amasezerano agena amahame y’ibanze mu gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’umutekano muke cyugarije Akarere ka Afurika y’Ibiyaga bigari.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na Thérèse Kayikwamba Wagner wa RDC basinyiye aya masezerano imbere ya mugenzi wabo wa Amerika, Marco Rubio, i Washington D.C ku wa 25 Mata 2025.
Mu ijoro ry’uwo munsi, Trump yatangaje ko iyi ari inkuru nziza yaturutse muri Afurika, kubera ko ari kugira uruhare mu guhagarika intambara zikomeye n’amakimbirane. Yavuze ko atazi impamvu ibibazo nk’ibi ari we bikeneye ngo abishakire ibisubizo, ariko ko yiteguye gutanga umusanzu kugira ngo amahoro aboneke.
Yagize ati “Inkuru nziza iturutse muri Afurika, aho na none ndi kugira uruhare mu guhagarika intambara zikomeye n’amakimbirane. Ntabwo nzi impamvu ibi bibazo byinshi byanjeho hamwe n’ubutegetsi bwanjye, ariko twakoze akazi gakomeye kugira ngo tubikemure cyangwa tubishyire mu cyerekezo cy’amahoro.”
Amasezerano u Rwanda na RDC byagiranye arimo ingingo isaba buri gihugu kubaha ubwigenge, ubusugire bw’ubutaka n’imiyoborere bya buri ruhande. Impande zombi kandi zemeranyije guharura inzira igana ku gukemura amakimbirane mu mahoro binyuze muri dipolomasi.
Impande zombi zemeranyije ko zifite ibibangamiye umutekano wazo ku mipaka, zumvikana ko zizabikemura mu buryo bwubahiriza ubwigenge n’ubusugire. Zemeranyije ko amahoro n’umutekano mu karere ari ngombwa kugira ngo ubucuruzi ndetse n’ubufatanye bigire imbaraga.
U Rwanda na RDC byemeranyije ko ubufasha buhabwa imitwe yitwaje intwaro bugomba guhagarara, kandi ko hazashyirwaho urwego rw’umutekano ruhuriweho ruzaba rufite inshingano yo kuyirwanya mu rwego rwo kubungabunga amahoro n’umutekano bya buri ruhande.
Ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga byatangaje ko nyuma y’aya masezerano, u Rwanda na RDC biteganya kwagura ishoramari ririmo irizashyigikirwa n’ubutegetsi bwa Amerika ndetse n’ibigo by’ishoramari by’Abanyamerika, hagamijwe guteza imbere ubukungu bw’akarere mu nyungu z’impande zombi.
Biteganyijwe ko hazatangizwa imishinga cyangwa se isanzwe yongererwe imbaraga, nk’iyo gutunganya ingufu z’umuriro w’amashanyarazi, kubungabunga za pariki, gutunganya amabuye y’agaciro mo ibikoresho. Amerika yavuze ko izatangamo umusanzu hamwe n’abashoramari b’Abanyamerika.
Imwe mu ngaruka zikomeye z’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC ni ubuhunzi bw’Abanye-Congo biganjemo abavuga Ikinyarwanda, bamwe bahungiye mu bindi bice by’iki gihugu, abandi bajya mu Rwanda no mu bindi bihugu. Muri aya masezerano, impande zombi zemeranyije ko mu gihe amahoro yaboneka, izi mpunzi zikwiye gufashwa gutaha.
Nk’uko aya masezerano abivuga, inzego z’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’imiryango y’ubutabazi bireba bizagira uruhare mu gucyura impunzi z’Abanye-Congo, hubahirizwa amategeko mpuzamahanga.
Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC) muri Gashyantare 2025 yafashe imyanzuro yafasha uburasirazuba bwa RDC n’akarere kubona amahoro arambye, irimo usaba ko imirwano ihagarara n’usaba ko habaho ibiganiro bya politiki.
Hashingiwe kuri iyi myanzuro, abakuru b’ibihugu bya SADC tariki ya 13 Werurwe bahagaritse ubutumwa bw’ingabo z’uyu muryango zafashaga iza RDC kurwanya ihuriro AFC/M23, bashimangira ko ibiganiro bya politiki ari byo byabonekamo amahoro arambye.
Muri Werurwe 2025, Qatar na yo yatangiye ibiganiro bihuza u Rwanda na RDC ndetse na RDC n’ihuriro AFC/M23, impande zose zigaragaza ko zishyigikiye imyanzuro yafashwe na EAC ndetse na SADC, cyane cyane ugaragaza ko intambara atari yo yakemura amakimbirane.
Tariki ya 23 Mata, RDC na AFC/M23 byashyize umukono ku itangazo rihuriweho ry’amasezerano yo guhagarika imirwano kugira ngo ibiganiro bikomeje hagati y’impande zombi bibe mu mwuka mwiza.
Amerika yatangaje ko hashingiwe kuri izi gahunda z’amahoro zisanzwe, yo, u Rwanda na RDC byemeranyije gutegura inyandiko y’amasezerano y’amahoro, izasuzumwa bitarenze tariki ya 2 Gicurasi.
Byitezwe ko hashobora kubaho ukutumvikana ku nyandiko y’amasezerano y’amahoro. Amerika yasobanuye ko Minisitiri Nduhungirehe na Kayikwamba bemeranyije ko bazahurira i Washington D.C kugira ngo bayakemure.