AmakuruAmakuru ashushyeIkoranabuhanga

Trump wakumiriwe kuri Facebook na Twitter agiye gushinga urubuga nkoranyambaga rwe

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko agiye gushinga urubuga nkoranyambaga rwe yise ’Truth Social’ nyuma yo gukumirwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Trump yavuze ko uru rubuga nkoranyambaga rwe ruje “guhagurukira igitugu cya sosiyete z’ikoranabuhanga zikonmeye” ashinja gucecekesha amajwi y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Amerika.

Ikigo Trump Media & Technology Group (TMTG) Perezida Trump yashinze na cyo kirateganya gutangiza umuyoboro uzajya unyuzwaho amashusho ababyifuza bazajya biyandikishaho bakayareba.

Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo Trump yakumiriwe ku mbuga nkoranyambaga za Facebook, Twitter na YouTube.

Ba nyirazo bamushinjaga kuzifashisha akwirakwiza amakuru y’ibihuha, ariko nanone akazifashisha akangurira abamushyigikiye gukora imvururu.

Ni nyuma yo gutsindwa amatora y’Umukuru w’igihugu yari ahanganiyemo na Perezida Joe Biden, gusa akanga kwemera ibyayavuyemo avuga ko habayeho kwiba amajwi.

Ibi kandi byanakurikiwe n’imvururu abamushyigikiye bateje ku nyubako ya Capitol ikoreramo inteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Biteganyijwe ko ’Truth Social’ ishobora kuzashingwa mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2022.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger