AmakuruAmakuru ashushyeCover Story

TourduRwanda2019 ni iki isigiye u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange

Isiganwa ry’amagare mu Rwanda rizenguruka i guhugu rimaze kumenyerwa nka Tour du Rwanda kuva ryatangira hari byinshi irisiganwa ryongereye k’ubungu bw’igihugu no kukimenyekanisha m’uruhando mpuzamahanga .

Tour du Rwanda y’uyu mwaka  2019 yarangiye ku cyumweru  taliki 03 Werurwe 2019 ryegukanywe na Merhawi Kudus Ghebremedhin Umunya-Érythrée ukinira Astana Pro Team yo muri Kazakhstan, wakoresheje amasaha 24:12’37’’.

Iri siganwa ryatangiye ku wa 24 Gashyantare, risozwa ku wa 3 Werurwe 2019 ryanyuze mu mijyi itandukanye yo mu ntara zose z’u Rwanda, inyungu u Rwanda rukura muri iri siganwa zirimo abanyamahanga basura ibyiza birutatse, ndetse abakorera aho rinyura cyangwa aho agace karyo kasorejwe ribinjiriza amafaranga binyuze mu macumbi n’izindi serivisi zitangwa uwo munsi.

Aimable Bayingana Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (Ferwacy),yabwiye itangazamakuru ko Tour du Rwanda 2019 ifite umusanzu ufatika ku bukungu bw’igihugu.

“Icyo twakurikiranye ni uko umujyi wakiriye Tour du Rwanda winjiza hagati ya miliyoni 32 na 35 z’amafaranga y’u Rwanda mu ijoro rimwe. Ayo mafaranga ntarimo ibihebo n’andi mafaranga ajya mu mitegurire.’’

“Icyo twakurikiranye ni uko umujyi wakiriye Tour du Rwanda winjiza hagati ya miliyoni 32 na 35 z’amafaranga y’u Rwanda mu ijoro rimwe. Ayo mafaranga ntarimo ibihembo n’andi mafaranga ajya mu mitegurire.’’

Valens Ndayisenga n’abandi banyarwanda bitabiriye Tour Du Rwanda yuyu mwaka yari izamuye urwego ryayo ijya kuri 2.1 bavuga ko hari byinshi bize muri iri siganwa nubwo nta gace nakamwe bigeze begukana ariko bo bavuga ko batitwaye nabi ugereranyije n’abakinnyi bakinaga nabo ndetse n’urwego iri siganwa ryari rimaze kugera.

Samuel Mugisha wari uherutse gutwara Tour Du Rwanda ya 2018 we avuga ko akurikije ibyi yize muri irisiganwa asaba abanyarwanda kubaha umwanya ubundi bakazabashimisha nkuko babikoraga mu mwaka mike ishize.

Muri iri siganwa Tour du Rwanda 2019 habarurwa abantu bari hagati ya 700 na 750 bararaga mu mujyi Tour du Rwanda yatangiriragamo agace cyangwa kakahasorezwa. Imibare y’ibanze igaragaza ko nibura ubariye kuri miliyoni 32 Frw, Tour du Rwanda 2019 yinjije miliyoni 224 000 000 Frw.

Muri ayo  mafaranga haruguru ntarimo ayo ibigo bitandukanye bitera inkunga Tour du Rwanda biha Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye  akazi mu gihe cy’isiganwa ritangiye kugeza risojwe.

Aha abahanzi nyarwanda ntabo ntibasigaye dore ko hari ibiraka bahawe baririmbira abitabiriye iri sigangwa aho agace kiri siganwa kabaga kasorejwe urugero ni nka Musanze na Kigali ndetse na Bruce Melodie wajyanaga nirisiganwa umunsi ku munsi.

Umujyi wa Rubavu uri mu yunganira uwa Kigali wasorejwemo agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2019 hagaragaye abafana benshi cyane. Abafite amahoteli n’amacumbi muri aka karere ntawe utavuga ko hari agatubutse bakuye mu gucumbikira abawurayemo.

Guverineri Gatabazi yavuze ko kwakira neza abanyamahanga bitabira Tour du Rwanda bitanga icyizere ko bazagaruka gusura u Rwanda nk’abakerarugendo barwinjiriza amadovize.

“Aka gace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2019 kasorejwe i Musanze kavuye i Karongi  gatuma isura y’Umujyi wacu wa Musanze n’Intara y’Amajyaruguru igaragara ku Isi yose. Ikindi tureba ni ubukungu n’iterambere kuko abantu bose baharara, basiga amafaranga mu baturage. Imibare ya Ferwacy igaragaza ko hinjira arenga miliyoni 32 Frw, ayo ni amafaranga atari make mu banyamahoteli, utubari, aho kwidagadurira n’ahandi.’’

Nta kibazo cy’icyaka kirangwa muri Tour du Rwanda kuko Skol iba yegereje ibinyobwa byayo abitabira isiganwa

Tour du Rwanda ifasha abanyamahanga kwirebera ibyiza bitatse u Rwanda, nk’imisozi, ibibaya, imirima y’icyayi, ibiyaga n’ibindi bifite uruhare mu gukurura ba mukerarugendo.

Iri siganwa kandi hari amasomo akomeye ryasigiye abanyarwanda cyane cyane abakora n’abatanga serivisi zo kwakira abashyitsi mu mahoteli atandukanye dore ko umwe mubanyamakuru bitabiriye  iri siganwa ry’uyu mwaka, David Bayingana ukorera Radio/TV10 avuga ko hari akarere bagezemo abashyitsi n’abari bitabiriye isiganwa barenga ubushobozi bw’amahoteli yari muri ako karere atashatse gutangaza.

David Bayingana wari n’umushyushya rugamba (MC) wirisiganwa avuga ko hari hoteli bagezemo basabye bimwe mubikoresho byibanze nka kamambili n’ibindi bababwira ko byashize ntabindi bihari ikindi ngo ni aho kurara habaga hato cyangwa hakaba hatameze neza.

Ibi ngo ni isomo rihambaye banyiri amahoteli bagomba gukosora ubutaha bagategura ibikoresho bihagije igihe baziko mu gace baherereyemo harasorezwa iri siganwa rimaze kuba mpuzamahanga.

Iri siganwa riba wari n’umwanya mwiza wo gushishikariza abanyamahanga gusura u Rwanda.

I Rubavu hari abafana benshi cyane

Abanya- Eritrea bari mu Rwanda bishimiye itsinzi ya Merhawi Kudus

 

Vainqueur@teradignews

Twitter
WhatsApp
FbMessenger