Tour du Senegal yatangiye, u Rwanda rwiteguye gusubira amateka-AMAFOTO
Isiganwa ry’amagare rigombaga kuzenguruka igihugu cya Senegal [Tour du Senegal] ryatangiye nyuma yuko agace ka mbere kari kasubitswe aho u Rwanda ruhiga kongera gukora amateka.
Tour du Senegal iri mu marushanwa yitabirwa n’ibihugu bikomeye mu mukino w’amagare ryagomgaba gutangira ku ya 22 ikarangira ku ya 29 Mata 2018 ariko kubera ko umutekano w’abanyonzi ndetse n’inzira bitari byagatunganyijwe neza nicyo cyatumye baryigiza inyuma ho umunsi umwe bitewe nuko ibisanbwa na UCI ngo isiganwa ritangire bitari bihari byose.
Abasore bahagarariye u Rwanda bakigera muri Senegal bakiriwe n’Abanyarwanda bahaba ndetse bakaba bari no ku mihanda abasiganwa baracamo kigirango bashigikire abasore bahagarariye u Rwanda. Mu banyacyubahiro bakiriye aba basore harimo n’umunyamabanga wa Ambasade y’u Rwanda muri Senegal Yvette Rugasaguhunga.
Muri aka gace ka mbere katangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Mata , abasiganwa barahaguruka thiès berekeze st. Louis. a aho bagomba gusiganwa ku ntera y’ibirometero 181.8 . Iri siganwa rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 17 riri ku rwego rwa 2.2 ku rutonde rw’amarushanwa y’impuzamashyirahamwe y’imikino y’amagare ku Isi (UCI) bakazasiganwa ibirometero 1097 mu minsi 8.
Nyuma ya Areruya Joseph watwaye isiganwa rikomeye ku mugabane w’Afurika ryaberaga muri Gabon aba basore bari muri Senegal nabo ngo biteguye kwitwara neza bakegukana iri siganwa dore ko umukino w’amagare mu Rwanda umaze gutera imbere.
U Rwanda ruhagarariwe na Uwizeyimana Bonaventure, Hadi Janvier, Byukusenge Patrick, Munyaneza Didier, Ukiniwabo Jean Paul Rene na Uwiduhaye, Umutoza akaba Sempoma Felix, umukanishi Maniriho Eric naho umumaseri ni Ruvogera Obed. Iyi kipe izahaguruka i Kigali kuwa kane tariki ya 19 Mata.