Imikino

Tour du Senegal : Umunyarwanda abaye uwa kabiri mu gace ka 5

Mu gihe isiganwa ry’amagare riri kubera muri Senegal rikomeje, Abanyarwanda bitwaye neza maze Bonaventure Uwizeyimana aba uwa kabiri mu gace ka gatanu mu gihe n’abandi banyarwanda bitwaye neza kuri uyu munsi .

Muri iyi Tour du Senegal iri kuba ku nshuro yayo ya 17, Bonavanture abaye uwa kabiri mu gihe  René Ukiniwabo yarangije ari uwa kane muri aka gace ka gatanu. Tour du Senegal iri mu marushanwa yitabirwa n’ibihugu bikomeye mu mukino w’amagare ryatangiye Taliki ya 23 Mata 2018.

Abasore bahagarariye u Rwanda bakigera muri Senegal bakiriwe n’Abanyarwanda bahaba, mu banyacyubahiro bakiriye aba basore harimo n’umunyamabanga wa Ambasade y’u Rwanda muri Senegal Yvette Rugasaguhunga.

Iri siganwa rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 17 riri ku rwego rwa 2.2 ku rutonde rw’amarushnwa y’impuzamashyirahamwe y’imikino y’amagare ku Isi (UCI)  bakazasiganwa intera ingana n’ibirometero 1097 mu minsi 8. U Rwanda ruhagarariwe na Uwizeyimana Bonavanture, Hadi Janvier, Byukusenge Patrick, Munyaneza Didier, Ukiniwabo Jean Paul Rene na Uwiduhaye , umutoza wabo ni Sempoma Felix, umukanishi ni Maniriho Eric mu gihe umumaseri ari Ruvogera Obed.

Abasore bahagarariye u Rwanda muri Tour du Senegal

AMAFOTO : Umunyamabanga wa Ambasade y’u Rwanda muri Senegal Yvette Rugasaguhunga.

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger