Imikino

Tour du Senegal: icyizere cy’uko Uwizeyimana Bonavanture yayitwara cyayoyotse

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 27 Mata 2018 Uwizeyimana Bonavanture ntiyahiriwe n’isiganwa ry’amagare riri kubera muri Senegal maze icyizere cyo kuryegukana kirayoyoka nyuma yo kutitwara neza ku gace ka gatandatu kakinwe uyu munsi.

Abanyarwanda bahagarariye u Rwanda muri Tour du Senegal ejo ku wa kane ubwo hakinwaga agace ka gatanu k’iri siganwa bari beretse amahanga ko no kuritwara bishoboka kuko Uwizeyimana na bagenzi be bari bitwaye neza maze uyu musore arangiza ari ku mwanya wa kabiri arushwa amasegonda 0.14 n’uwa mbere n’umunya-Aligeria Reguigui Youcef ndetse aza no ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange.

Mu gihe bose bari bahanze amaso umunsi wo gusiganwa agace ka 6 ngo barebe uko Bonavanture aza kwitwara ntabwo byamuhiriye kuko yasizwe cyane bikanatuma icyizere cyo gutwara iri siganwa ribura iminsi mike ngo rirangire kiyoyoka.

Kuri uyu munsi wa gatandatu wa Tour du Senegal , Bonavanture ukinira ikipe ya Benediction Club warwanaga ku bihe bye ashaka uburyo akomeza gusatira umwanya wa mbere ,  ntibyamuhiriye kuko mu gace kavaga Ndangane kajya Ngueniene ku ntera y’ibirometero 114.9, yasoje ari uwa 27 akoresheje amasaha abiri ,iminota 50 n’amasegonda 34 [02h 50’34’’] asigwa n’uwa mbere Craven Dan[ Uyu ejo ku wa 4 yari uwa 9] iminota 04 n’amasegonda 49, ibintu bigoranye kuba yakuramo ibi bihe mu mukino wamagare.

Ku rutonde rusange ubu ni uwa gatanu mu gihe umunya-Algeria Reguigui Youcef wari uwa mbere ku rutonde rusange kuva irushanwa ryatangira uwa kane.

Mu Banyarwanda, Munyaneza Didier yasubiye inyuma imyanya itatu aba uwa 11 asigwa iminota 5:06; Ukiniwabo Jean Paul Rene aba uwa 29; Hadi Janvier ni uwa 30, Paul Uwiduhaye uwa 37 naho Byukusenge Patrick akaba ari uwa 40. Biteganyijwe ko iri rushanwa rizasozwa ku cyumweru taliki ya 29 Mata 2018.

Bonavanture ntiyahiriwe n’uyu munsi

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger