Amakuru ashushyeImikino

#Tour du Rwanda2019: Polisi yashimiye abanyarwanda uko bitwaye

Kuva tariki 24 Gashyantare kugeza tariki 03 Werurwe 2019 u Rwanda rwakiriye irushanwa mpuzamahanga ry’amagare, iri rushanwa ryamaze icyumweru cyose abasiganwa ku magare bazenguruka igihugu cyose.

Haba mbere ndetse no mu gihe iri rushanwa ryabaga, Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda ntiryahwemye gukangurira abanyarwanda kurangwa n’imyitwarire myiza muri iyo minsi y’irushanwa kugira ngo hirindwe icyateza impanuka bikaba byatuma ritagenda neza uko ryateguwe.

Iri shami kandi ryagiye ritambutsa ubutumwa butandukanye bugaragariza abanyarwanda amasaha n’aho abasiganwa bagombaga kugenda banyura kugira ngo bategure gahunda zabo kare bataza kubangamirwa n’irushanwa.

Ni muri urwo rwego kuri iki cyumweru tariki 03 Werurwe ubwo hasozwaga iri siganwa, Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwafashe umwanya bugashimira abanyarwanda n’abanyamahanga bakurikiranaga iri rushanwa bogeza ku mihanda ndetse n’abakinnyi bari bitabiriye iri rushanwa ukuntu baranzwe n’ubupfura n’ubwitonzi rikarangira mu mahoro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Superintendent of Police(SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi yavuze ko muri rusange ari abarebaga irushanwa ku mihanda, abakinnyi ndetse n’abakoreshaga imihanda bibereye mu mirimo yabo isanzwe baranzwe n’ubwitonzi bituma irushanwa rirangira mu mahoro.

Yagize ati”Abakinnyi barushanwaga bubahirije amategeko n’amabwiriza y’irushanwa, abafana bogezaga abakinnyi babo babyitwayemo neza birinda kujya mu mihanda ndetse hari n’ikindi kiciro cy’abanyarwanda babaga bakeneye gukoresha imihanda kugira ngo bikomerere imirimo yabo ariko rimwe na rimwe bagasanga yafunzwe bakihangana .Aba bose turabashimira uko bibyitwayemo.”

SSP Ndushabandi yakomeje asaba abanyarwanda gukomeza kurangwa n’ubwo bupfura n’ubunyangamugayo haba mu bihe by’arushanwa ry’amagare ry’ubutaha ndetse no mu yindi minsi isanzwe bajye bakomeza kwirinda icyateza impanuka zo mu mihanda.

Twabibutsa ko umunya-Erithrea Merhawi Kudus ukinira ikipe ya Astana Pro ariwe wasoje irushanwa rya Tour du Rwanda ari uwa mbere akoresheje amasaha 24, iminota 12 n’amasegonda 37 ku ntera y’ibilometero 953,6 byakinwe muri iri siganwa.

Merhawi Kudus ukinira ikipe ya Astana Pro wegukanye Tour du Rwanda 2019
Twitter
WhatsApp
FbMessenger