Tour du Rwanda: Umunyamerika yegukanye agace ka 4, Mugisha agumana umwambaro w’umuhondo
Umunyamerika Rugg Timothy ni we wegukanye agace ka kane k’isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda, isiganwa ryavaga i Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda ryerekeza mu mujyi wa Karongi.
Ni ubwa mbere by’umwihariko iri siganwa abanya Karongi bari babonye iri siganwa.
Kuva i Musanze mu mujyi, Nyabihu, Rubavu, Rutsiro kugenda ukagera i Karongi, Rugg Timothy yari yanikiriye bagenzi be, mu gihe igikundi cyari kimukurikiye ari cyo cyari kiganjemo Abanyarwanda benshi.
N’ubwo uyu musore yageze i Karongi ari uwa mbere, abasore b’Abanyarwanda bagerageje kwihagararaho batatu muri bo bagera i Karongi muri 5 ba mbere.
Ni mu gihe kandi Samuel Mugisha wegukanye agace ka 2 k’iri siganwa yagumanye umwambaro w’umuhondo, kuko Timothy yari yatakayeho iminota 24 muri aka gace kavaga i Kigali kerekeza i Huye mu majyepfio y’u Rwanda.
Timothy uyu kandi yahise afata umwanya wa 32 ku rutonde rusange.
Batanu bageze i Karongi ari aba mbere:
1.TimothyRugg
2.Hakiruwizeye Samuel
3.Munyaneza Didier
4.Lozano Riba
5.Uwizeye Jean Claude
Urutonde rusange.