Amakuru ashushyeImikino

Tour du Rwanda : Umunyamahanga niwe utwaye agace ka Kigali-Huye

Umunya-Ethiopia, Mulu Kinfe Hailemicheal ukinira ikipe ya Nippo Delko niwe wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2020

Byatunguranye kuva Tour du Rwanda yatangira nibwo habayeho gusoreza mu gikundi (Peloton) cy’abakinnyi benshi ubwo abakinnyi 44 banganya ibihe muri aka gace.

Umunyarwanda uje ku mwanya wa hafi ni Munyaneza Didier (Mbappe) uje ku mwanya wa kane.

Aka ni agace k’amahirwe k’intera ingana n’ibirometero 120 mu nzira iva i Kigali yerekeza i Huye inzira yagiye itanga amahirwe kuyitwaye bikarangira yegukanye Tour du Rwanda.

Mu mwaka ushize, aka gace kegukanywe na Merhawi Kudus watwaye isiganwa rya mbere rya Tour du Rwanda ryari kuri 2.1. Undi munyamahanga waherukaga kwegukana agace kasorejwe i Huye ni Darren Lill w’Umunya-Afurika y’Epfo mu 2012 waje no kwegukana Tour du Rwanda y’uwo mwaka.

Mu 2018, aka gace kahagurutse i Kigali gasorezwa i Huye kegukanywe na Mugisha Samuel binamuhesha kwambara umwenda w’umuhondo yatamirije kugera ku munsi wa nyuma w’isiganwa.

Mu mateka ya Tour du Rwanda kuva yaba mpuzamahanga mu 2009, Akarere ka Huye kamaze gusorezwamo agace inshuro umunani (8). Eshanu muri zo uwegukanye aka gace ni nawe wegukanye Tour du Rwanda nk’uko byagendekeye Jelloul Adil ukomoka muri Maroc mu 2009, Darren Lill mu 2012, Areruya Joseph mu 2017, Mugisha Samuel mu 2018 na Merhawi Kudus mu 2019.

Abakinnyi 79 ni bo bahagurutse i Kigali nyuma y’aho ku munsi w’ejo Chebraoui Oussama wa Algerie avuye mu isiganwa rugikubita.

Ni inzira irimo ahantu hane hazamuka harimo habiri hatanga amanota 3 ku Ruyenzi na Huye mu gihe ku Kamonyi na Muhanga ho hatanga amanota atanu kuhageze bwa mbere.

Uko bagiye barushanwa mu tuzamuko dutanga amanota.

 Akazamuko ka mbere

1. Munyaneza Didier Mbappe
2. Mulueberhan Henok

Akazamuko ka kabiri

1. Byukusenge Patrick- Benediction Ignite
2. Manizabayo Eric Karadiyo
3. Mugisha Moise- SACA

Sprint Intermediaire

1. 1. Yemane Dawit-Eritrea
2. Nsengimana Jean Bosco- Team Rwanda
3. Abreha Nagasi Hailu- Ethiopie

Akazamuko ka gatatu

1. Yemane Dawit-Eritrea
2. Moise Mugisha- SACA
3. Abreha Nagasi Hailu- Ethiopie

Ruhango Sprint Intermediaire(Basiganwa kugera ku murongo ariko mu nzira bagikomeza)

  1. Yemane Dawit-Eritrea
  2. Abreha Nagasi Hailu- Ethiopie
  3. Mugisha Moise

    Uko aka gace karangiye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger