AmakuruImikino

Tour du Rwanda: Umunya-Eritrea Tesfazion atwaye agace ka Rusizi-Rubavu umunyarwanda aza hafi

Umunya- Eritrea Tesfazion Natnael yegukanye Agace ka kane ka Tour du Rwanda, Mugisha Moise afata umwanya wa gatatu.

Ku ntera y’ibirometero 206 na metero 300 abasiganwa 74 bagombaga gukora bava i Rusizi bajya i Rubavu, Umunya-Eritrea Tesfazion ni we wegukanye aka gace, KENTMAIN aba uwa kabiri, umunyarwanda Mugisha Moise aza ku mwanya wa gatatu.

Saa mbili zuzuye ni bwo abakinnyi 74 bari bahagurutse mu Karere ka Rusizi. Ni nyuma y’aho kugeza ubu abakinnyi batandatu bamaze kuva mu isiganwa. Abo ni Lemos Hélvio Jamba (Bai Sicasal), Avila Vanegas (Israel Start – Up Nation), Eyob Metkel (Terengganu Inc), Chablaoui Oussama (GSP), Behringer Oliver (Novo Nordisk) na Rochas Rémy (NIPPO Delko).

Nyuma yo gusohoka mu Mujyi wa Rusizi bageze i Shagasha, abakinnyi batanu barimo Byukusenge Patrick bagerageje gutoroka abandi ndetse banashyiramo amasegonda 24 ariko nyuma bahita bashyikirwa n’igikundi.

Bageze i Ruharambuga, abandi bakinnyi barindwi baje kugerageza gutoroka, harimo umunyarwanda umwe gusa, ari we Gahemba murumuna wa Areruya Joseph.

Abakinnyi bagiye kugera i Nyamasheke bayoboye isiganwa, 19 bahise batoroka banikira abandi, abo ni Ligthart (Total), Ourselin (Total), Tesfazion (Erythrée), Main (Pro Touch), Kruger (Pro Touch), Basson (Pro Touch), Ravanelli (Androni), Areruya (Rwanda), Lahav (Israel), Ovett (Israel), Araujo (BAI), Oyarzun (BAI), Rajovic (Nippo), Moise Mugisha (Skol), Manizabayo (Benediction), Kipkemboi (Bike Aid), Buru(Ethiopie), Jurado (Terengganu), Shtein (Vino).

Aba bayoboye isiganwa ibirometero byinshi, ndetse bagera n’aho basiga abandi iminota 10 n’amasegonda 45.

Bakimara kurenga i Mushubati muri Rutsiro ubwo batangiraga kuzamuka Congo Nil, bamwe mu bakinnyi bo muri 19 b’imbere baje gusigara, imbere hasigara Ovett, Oyarzun, Ravanelli, Areruya, M.Mugisha, Main, Shtein, Kruger, Debesay, Buru, Tesfazion na Kipkemboi.

Mbere gato yo kurangiza Congo Nil, Manizabayo Eric yahise atoroka abandi agenda wenyine, abasiga amasegonda 40, gusa nyuma gato ab’imbere bahise bongera baramushyikira.

Manizabayo yongeye kugerageza gucika ariko abanya-Eritrea Tesfazion na Debesay baramugarura, ari na ko byagenze kuri Mugisha Moise na we wabigerageje bagahita bamugarura mbere yo kugera ku ishyamba rya Gishwati.

Mugisha Moise ntiyacitse intege yakomeje aragenda, aza gukurikirwa na Tesfazion gusa, bakomeza kugendana ari babiri imbere, bagera muri Gishwati basize abandi umunota n’amasegonda 40.

Barenze muri Gishwati Mugisha Moise yongereye umuvuduko maze Tesfazion atangira gucika intege arasigara, Mugisha akomeza kugenda wenyine.

Tesfazion Nataneal wegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda ka Rusizi-Rubavu yahise afata n’umwambaro w’umuhondo, Kent Main wo muri Afurika y’Epfo, afata umwanya wa kabiri, Umunyarwanda Mugisha Moise wa Skol afata umwanya wa gatatu. Ubwo basozaga, batatu bari imbere baje banyongera ku muvuduko wo hejuru(Sprint) ubwo bari bagiye kugera ku murongo.

Tesfazion Nataneal yahise afata umwambaro w’umuhondo awambuye mugenzi we w’Umunya Eritereya HAILU Biniam wari wawambaye ejo.

Tesfazion Natneal ku rutonde rusange arimo gukurikirwa ku mwanya wa kabiri n’umunyarwanda Mugisha Moise wa Skol Adrien Cycling Academy aho ari kumurusha iminota 2 n’amasegonda 11 mbere y’uko bazahaguruka i Rubavu ejo berekeza Musanze.

Uko byagenze uyu munsi
Urutonde rusange
Twitter
WhatsApp
FbMessenger