Tour du Rwanda: Nyuma ya Kimasa, undi munyarwanda yongeye guhesha ishema igihugu
Mugisha Samuel afashije u Rwanda kwegukana isiganwa ry’amagare riruzenguruka u Rwanda ubugira gatanu, akaba asimbuye Areruya Joseph waryegukanye mu mwaka ushize.
Ni isiganwa ryari rimaze iminsi 7 rizenguruka ibice bitandukanye by’igihugu, mbere yo gusozwa uyu munsi bazenguruka ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Uyu musore usanzwe ukinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo itaritabiriye iri siganwa bityo agahitamo gukinira Team Rwanda, yegukanye iri siganwa nyuma yo kwanikira bagenzi be mu gace ka kabiri kavaga i Kigali kerekeza i Huye.
Umunya Algeria Azzedine Lagab wegukanye agace ka mbere k’iri siganwa kakiniwe i Rwamagana, ni na we wegukanye agace k’uyu munsi.
Samuel w’imyaka 20 y’amavuko yakurikiwe ku rutonde rusange n’undi Munyarwanda, Uwizeye Jean Claude ukinira POC Côte de Lumière yo mu Bufaransa wanamufashije cyane, mu gihe Hailemichael Mulu ukomoka muri Ethiopia.
Abaye Umunyarwanda wa kane wegukanye rino siganwa mu ncuro eshanu zikurikiranya kuva muri nyuma ya Valens Ndayisenga waryegukanye muri 2014 akanaryisubiza muri 2016, Nsengimana Jean Bosco waryegukanye muri 2015, ndetse na Areruya Joseph waryegukanye muri 2017.
Uretse kwegukana iri siganwa, Mugisha Samuel yahawe ibihumbi 2 by’amadorali nk’igihembo nyamukuru uwegukanye rino siganwa ahabwa.
Yanahize abandi kandi nk’umunyarwanda mwiza, Umunyafurika mwiza ndetse n’umukinnyi ukiri muto wahize abandi.