AmakuruImikino

Tour du Rwanda, Musanze-Muhanga: Isiganwa ryabayemo impanuka, umunya-Colombia yegukana aka gace

Umunya-Colombia, Jhonatan Valencia wegukane agace ka Rubavu – Musanze, yongeye kwegukana n’agace ka Musanze – Muhanga akoresheje amasaha 3, iminota 9 n’amasegonda 32, ni agace kabayemo impanuka idakanganye.

Uyu munsi ku wa Gatanu hakomezaga agace ka 6 ka Tour du Rwanda, Musanze – Muhanga, abasiganwa bakaba bakoze ibilomtero 127 na metero 300(127,3km).

Agace k’ejo ka 5, kegukanywe na Valencia Jhonatan ukomoka muri Colombia, umunyarwanda waje hafi ni Mugisha Moise wabaye uwa 16 asizwe amasegonda 4.

Nyuma y’ibilometero 2, Abakinnyi bane bacomotse mu gikundi. Aba barimo Oyarzun Carlos Iván wa BAI – Sicasal – Petro de Luanda, Rajovic Dušan (Nippo), Ligthart Pim (Team Total Direct Energie), Astafyev Stepan (Astana Vino Motors). Basize igikundi ho amasegonda 10.

Abakinnyi bamaze kugenda ibilometero 10, bari bamaze kwinjira muri Busogo, abakinnyi babatu ni bo bari imbere. Munyaneza Didier (Benediction Ignite), Henttala Joonas (Team Novo Nordisk) na Ourselin Paul (Total Direct Energie).

Bageze ku Mukamira. Ikinyuranyo cyari kimaze kugera ku masegonda 37, ni yo abakinnyi b’imbere basigaga i Gikundi, ari ku kilometero cya 18.

Ku kilimotero cya 26, Lagab Azzedine wa Groupement Sportif des Pétroliers yanyonze cyane ashaka gufata abakinnyi batatu b’imbere. Munyaneza Didier ni we wari imbere.

Ku bilometero 62. Bageze ku Gitega ari umunani bayoboye. Barimo Schelling (Israel), Diaz (Nippo), Samuel Mugisha (Team Rwanda), Munoz (Androni), Tesfatsion (Erythrée), Restrepo (Androni), Ravanelli (Androni), Quintero (Terengganu). Basigaga ababakurikiye amasegonda 27.

Ku bilometero 71, abakinnyi batatu barimo Quintero, Schelling na Samuel Mugisha basohotse baragenda ariko bahita bakurikirwa na Natnael Tesfatsion wambaye umwenda w’umuhondo.

Aka gace kajemo kubamo impanuka bitewe n’umuhanda wari wanyereye kubera imvura, abakinnyi 6 baguye ariko barabyuka bakomeza isiganwa.

Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 92. Igikundi kirimo Tesfatsion ufite umwenda w’umuhondo cyari cyasizweho amasegonda 36.

Abanyarwanda basaga n’abatarihiriwe kuri aka gace, byageze ku kilometer cy’110, munyarwanda Mugisha Moise wa kabiri ku rutonde rusange aho arushwa iminota ibiri n’amasegonda 11, akurikiye abayoboye isiganwa mu gihe ari imbere y’itsinda ririmo Tesfazion. Yarisize umunota umwe.

Habura ibilometero 9, Mugisha Moise na Main Kent wa Pro Touch, basizwe umunota umwe n’amasegonda 40 n’itsinda ririmo Diaz ryasigaga igikundi iminota iminota 2:30’.

Umunya-Colombia wari wegukanye agace ka Rubavu – Musanze ku munsi w’ejo, Restrepo Jhonatan Valencia ni we waje kwegukana n’agace ka Musanze – Muhanga akoresheje amasaha 3, iminota 9 n’amasegonda 32, yakoresheje ibihe bimwe na Schelling Patrick wa Islael Start Up Nation na Quintero Norena Carlos Julian wa Terengganu Inc. Umunyarwanda waje hafi ni Mugisha Moise wabaye uwa 8 asizwe umunota n’amasegonda 43. Ni mu gihe Manizabayo Eric yabaye uwa 11 asizwe iminota 2 n’amasegonda 43 n’aho Areruya Joseph aba uwa 12 asizwe iminota 2 n’amasegonda 45.

Ku rutonde rusange Tesfazion Natnael aracyambaye umwenda w’umuhondo aho asiga Mugisa Moise wa 2 umunota n’amasegonda 8.

Isiganwa rizakomeza ku munsi w’ejo hakinwa agace ka 7, Nyamirambo(Intwari) – kuwa Mutwe- kuri 40 ku ntera ya kilometero 4,5(4,5km).

Uko byagenze uyu munsi
Urutonde rusange

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger