Tour du Rwanda: Kudus Merhawi ukomoka muri Erithrea yegukanye agace ka kabiri
Umunya-Erithrea Kudus Merhawi ukinira ikipe ya Astana Team yo muri Beralus ni we wegukanye agace ka kabiri k’isiganwa ry’amagare mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda.
Ni isiganwa ryavaga mu mujyi wa Kigali ryerekeza mu karere ka Huye, ku ntera ya kilometero 120 na metero 500.
Kudus yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda nyuma yo guhita ku Munyarwanda Ruberwa Jean Damascene wari wacomotse mu gikundi. Uyu musore yageze mu mujyi wa Huye ari imbere y’abandi gusa baza kumutambukaho habura metero nke ngo agere ku murongo wo gusorezaho.
Gutwara aka gace byahise bihesha uyu musore wa Astana Team kwambara umwenda w’umuhondo awambuye Alessandro Fedeli wari wegukanye agace ka mbere. Byanamuhesheje kandi kwegukana Amadorali ya Amerika 1400 ahabwa uwegukanye agace k’isiganwa.
Umunyarwanda waje hafi muri aka gace ka kabiri ni Areruya Joseph ukinira Delko Marseille Province yo mu Bufaransa wageze i Huye ari uwa kane, umwanya yari yegukanye ku munsi w’ejo ubwo hakinwaga agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2019. Areruya Joseph kandi yahawe umwambaro w’umukinnyi ukiri muto ukomeje kwitwara neza.
Undi Munyarwanda waje hafi mu gace k’uyu munsi ni Mugisha Samuel watwaye Tour du Rwanda y’ubushize, uyu akaba yageze i Huye ari uwa cyenda.
Mu bandi bitwaye neza uyu munsi, Pablo Torres wahembwe nk’uzi guterera imisozi kurusha abandi.
Ku munsi w’ejo abasiganwa bazahaguruka i Huye berekeza i Rubavu, ku ntera y’ibirometero 214 ari na yo ndende kurusha izindi muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka.