Tour du Rwanda ishobora kubamo impinduka kuburyo butunguranye
Harabura imisi 2 gusa kugirango Tour du Rwanda itangire kunshuro yayo ya 9, hashobora kuba impinduka zitunguranye amakipe azayitabira akagabanuka akava kuri 17 akaba 16 kuberako ikipe ya Marroc ishobora kutitabira Tour du Rwanda.
Tour du Rwanda 2017 igomba gutangira tariki 12 igasozwa kuri 19 Ugushyingo 2017 .
Biteganijwe ko Tour du Rwanda izitabirwa n’amakipe 17 akomoka ku migabane itandukanye ariko mu buryo butunguranye, hasigaye iminsi 10 ikipe ya Interpro Cycling Academy yo mu Buyapani yikuyemo kubera ibibazo by’impanuka abakinnyi bayo bagize mu gihe biteguraga kuza mu Rwanda.
Nk’uko byatangajwe na Olivier Grand Jean uri mu bategura Tour du Rwanda aganira n’itangazamakuru, ikipe y’igihugu ya Maroc ishobora kutitabira iri siganwa gusa ku mpamvu zitaramenyekana .
Yagize ati “Amakipe agomba kwitabira Tour du Rwanda yamaze kubyemeza ndetse amwe yatangiye kuhagera. Ikibazo kiracyari kuri Maroc igishidikanya kuba yaza kwitabira Tour du Rwanda , tukaba tutaramenya neza niba izitabira.”
Ikipe ya Maroc iba ihanganye cyane muri Tour du Rwanda uretse kuba ari ikipe ya gatatu imaze kwegukanamo uduce (etapes) twinshi, ni nayo kipe yegukanye Tour du Rwanda ya mbere mu 2009 ikimara kuba mpuzamahanga itwawe na Adil Jelloul.
Kuva kuwa 12 kugeza kuwa 19 Ugushyingo 2017 ni bwo mu tour du Rwanda izaba aho izazenguruka igice kinini cy’u Rwanda , isiganwa rifite ingengo y’imali irenga miliyoni magana atanu z’amafaranga y’u Rwanda (500.000.000 FRW).