Tour du Rwanda: Hellmann Julian yegukanye agace ka 3, Mugisha agumana Maillot Jaune-Amafoto
Hellmann Julian, umudage ukinira Team Embrace y’iwabo ni we wegukanye agace ka gatatu k’isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda, gusa Mugisha Samuel ukinira Team Rwanda agumana umwambaro w’umuhondo.
Abasiganwa bahagurukiye i Huye mu majyepfo y’u Rwanda berekeza i Musanze mu majyaruguru y’igihugu, ku ntera ireshya na kilometero 199.7 ari na yo ntera ndende iri muri rino siganwa.
Kuba urugendo rwari rurerure, byatumye habaho ihangana rikomeye ku banyonzi. Kuva bahagurutse i Huye, Nyanza, Ruhango, Muhanga, Ngororero, ince za Nyabihu kurinda kugera i Musanze ihangana ryagaragaraga ku basore barimo Umunya Amerika Rugg Timothy, Döring Jonas na Munyaneza Didier.
Uko urugendo rwakomezaga kuba rurerure, ni ko aba basore batakazaga imbaraga bigaha abandi basore barimo Beneke Calvin, Tom Balascovic na Nsengimana Bosco.
Aba na bo ibyabo byaje kurangira isiganwa ribura nka kilometero 15 ngo rigere i Musanze ku isoko, kuko abasore barimo Hellmann Julian wegukanye iri siganwa, Lozano Riba David, Beneke Calvin na Valens Ndayisenga baje kubahitaho.
Mu bahatanaga cyane uyu munsi ntiharimo Samuel Mugisha we warwanwagaho na bagenzi be murwego rwo gusigasira umwambaro w’umuhondo nk’uko umutoza w’ikipe y’igihugu yari yabitangaje.
Batanu ba mbere bageze i Musanze:
- Hellmann Julian
- Lozano RibaDavid
- Beneke Calvin
- Doring Jonas
- Ndayisenga Valens.
Urutonde rusange: