Tour du Rwanda: Hamenyekanye imihanda abanyonzi bazacamo habayemo n’ impinduka
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Kamena 2018 nibwo ishyirahamwe ry’isiganwa ku magare mu Rwanda, FERWACY, yatangaje gahunda ijyanye na Tour du Rwanda 2018 itegerejwe kuya tariki ya 5 Kanama.
Nkuko Ferwacy yabitangaje, habaye impinduka ku bijyanye naho iri siganwa ryatangiriraga kuko iry’uyu mwaka rizatangira abanyonzi bazenguruka Rwamagana ku ntera ingana n’ibirometero 104 mu gihe ubusanzwe babaga bazenguruka Kigali, ibi ni inshuro ya mbere bibayeho mu mateka ya Tour du Rwanda.
Kuri gahunda y’iri siganwa ry’uyu mwaka, ku gace ka kabiri, abasiganwa bazava i Kigali berekeze i Huye , ni ibirometero 102.3 bazasiganwaho. Ku gace ka gatatu, abasiganwa nibwo bazagenda intera ndende muri iri siganwa kuko bazava i Huye berekeze i Musanze. Iyi ntera irangana n’ibirometero 195.3.
Ku nshuro ya mbere nanone , ku gace ka 4 abanyonzi bazurira imisozi ya Karongi ubwo bazaba bava i Musanze berekeza i Karongi ku ntera ingana na kirometero 135.8. Ku munsi wa gatanu, irushanwa rizaba rigeze ahashyushye ufite umwenda w’umuhondo ashaka kuwugumana akanegukana isiganwa, aha abanyonzi bazava i karonge berekeze i Rubavu ku ntera ingana na 95.1km mu muhanda utambitse.
Ku gace ka 6, abasiganwa bazava i Rubavu bajye kureba ingagi muri pariki y’ibirunga kuko bazahita berekeza mu Kinigi basiganwe kirometero 108.5 Km.
Ku gace ka 7 bazava i Musanze berekeze i Kigali, aka gace karagoranye kuko aribwo burira agasozi kagoranye kari mu muhanda w’amabuye werekeza i Nyamirambo, aha hazwi nk kwa mutwe.
Ku munsi wa nyuma w’isiganwa, abanyonzi bazaba babashije kugera ku munsi wa nyuma bazasiganwa bazenguruka Kigali nk’ibisanzwe ari nabwo hazamenyekana uwegukanye Tour du Rwanda izitabirwa n’amakipe 16 azaturuka mu bihugu bitandukanye.
Kuva ryatangira mu 2009, Tour du Rwanda yatwawe na Adil Jelloul, Teklemanot Daniel (Erythrea) mu 2010, Kiel Reijnen (USA) mu 2011, Lill Daren (USA) mu 2012, Dylan Girdlestone (South Africa) mu 2013, Ndayisenga Valens (Rwanda) mu 2014, Jean Bosco Nsengimana (Rwanda) mu 2015, Ndayisenga Valens (Rwanda) mu 2016 na Areruya Joseph (Rwanda) uherutse gutwara iya 2017.